Uruganda rutunganya urumogi rugeze kuri 83%

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa remezo by’icyiciro cya mbere cyo gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi bimaze kugerwaho ku kigero cya 83%. Urwo rwego ruherutse kubibwira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo rwasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingongo y’imari ya 2024/2025. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagize ati: “Imirimo imaze kugerwaho ku…

Soma inkuru yose

Umwuka mubi uracyatutumba hagati y’u Rwanda na Congo

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ko biri mu nzira nziza yo gukemura amakimbirane bifitanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko agifitiye u Rwanda akangononwa. Inkuru nziza yatashye i Kigali n’i Kinshasa tariki ya 25 Mata 2025, ubwo u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

Soma inkuru yose

Kirehe: Miliyoni 4.2$ nizo ziri guhabwa abaturage

U Rwanda ruri kubakira inzu abaturage batuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, izi ni inzu zizahabwa abangiririjwe n’iyubakwa ry’urugomero rutanga amashanyarazi mu bihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Uyu ni umushinga uriguterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programe binyuze na none mu mushinga…

Soma inkuru yose

The Ben agiye guhurira ku rubyiniro na Green P

Nyuma y’iminsi 137 yari ishize badahurira ku rubyiniro, umuraperi Green P yatangaje ko agiye kongera gutaramana n’umuvandimwe we The Ben mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera i Kampala muri Uganda, kikaba kigamije kumenyekanisha Album nshya yise ‘Plenty Love’. Ni inkuru yagaragaje amarangamutima menshi mu bakunzi b’aba bahanzi bombi, bitewe n’uburyo ubusabane bwabo bwagiye bugaragarira benshi mu ndirimbo,…

Soma inkuru yose

Gicumbi: Ubworozi bw’amasazi bwamugize umukungu

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 31, avuga ko mbere yari mu batishoboye bo mu Murenge wa Byumba, ariko ingurube ebyiri yahawe ku nkunga y’Umushinga PRISM zamuhinduriye ubuzima nyuma yo kuzororana n’amasazi. PRISM ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe na Guverinoma ifatanyije n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu 2021, ari na cyo cyawuteye inkunga ya…

Soma inkuru yose

Polisi yabaguye gitumo bafite udupfunyika 93 tw’urumogi

Habimana Djuma w’imyaka 49 na Ntirenganya Felecien ufite imyaka 51 batawe muri yombi nyuma yo gusanganywa udupfunyika 93 tw’urumogi, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Gahonzayire, yagize ati: “Uyu yafashwe afite urumogi udupfunyika 89 naho Uwitwa Ntirenganya Félicien w’imyaka 51 yafatanywe udupfunyika 4. Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME yagiranye ibiganiro na mugenzi we Alassane Ouattara

Perezida Paul Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara. Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte…

Soma inkuru yose

“U Rwanda ntirugendera ku bihano” Amb NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga yamaze kubona ko gufatira u Rwanda ibihano atari wo muti, kuko rudashobora kubyishinga ngo bishyire mu kaga abaturage barwo.   Ibihugu birimo u Bubiligi, Canada n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi, mu ntangiro z’uyu mwaka, byokeje igitutu u Rwanda bigera n’aho birufatira ibihano rushinjwa gushyigikira…

Soma inkuru yose

Impamvu zatumye RGB ifunga Grace room Ministries ya KABANDA Julienne

Buri wa Kabiri na buri wa Kane guhera Saa kumi n’imwe z’umugoroba, abantu baba ari urujya n’uruza berekeje i Nyarutarama ahakorera Grace Room Ministries bagiye gusenga. Ku Cyumweru nabwo byaba ari uko guhera Saa kenda z’amanywa. Magingo aya, aya materaniro ntabwo azongera kubaho nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rutangaje ko rwambuye ubuzima gatozi, Grace…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Irondo ry’abagore riri gutanga umusaruro ugaragara

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abagore batuye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwulire batangiye kurara irondo. Iri ni irondo ryitwa “Mutimawurugo” riba ritagamije gukesha ijoro, ahubwo ryashyizweho kugira ngo rikangurire Bamutima w’urugo (abagore) bo mu karere ka Rwamagana gutaha kare bakajya kwita ku bana babo. Dore uko rikorwa. Iri ni irondo riba rigizwe…

Soma inkuru yose

Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, aho yakiriwe na General Saïd Chanegriha, Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu. Baganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda na Algeria bimaze kubaka umubano uhamye ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye. Mu bihe bitandukanye, abayobozi bakuru mu…

Soma inkuru yose

National Bank of Rwanda(BNR) itanze miliyari icumi kubantu bose bifuza kugura impapuro mpeshamwenda zizamara imyaka 10..

Kuri uyu wa Kabiri, BNR yashyize hanze impapurompeshamwenda zihwanye na miliyali icumi . Guhera uyu munsi taliki 22 Mata 2025 kugeza taliki 24 Mata 2025 wemerewe kugura izi mpapuro zizamara imyaka icumi. Ishyirwa hanze kw’izi mpapuro byakozwe kugira ngo hatezwe imbere isoko ry’imigabane ndetse n’ibikorwaremezo. Impapuro mpeshamwenda ni iki? Izi ni impapuro zikorwa na leta…

Soma inkuru yose

Ukraine yasutsweho ibisasu nyuma y’amasaha 30 y’agahenge.

Igisirikare cya Ukraine cyatagaje ko dorone (Drone) z’Abarusiya zarashe uduce twinshi two muri Ukraine, ibi byabaye nyuma y’agahenge kari kabaye kuri Pasika. Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyaburiye uduce twa Kyiv, Kherson, Dnpropetrovsk, Cherkasy, Mykalaiv na Zaporizhzhia. Umuyobozi wa karere ka Mykalaiv yatangaje ko mu m’ajyaruguru y’agace ka Mykalaiv humvikanye iturika ry’ibisasu. Ariko igisirikare…

Soma inkuru yose

Nshimiyimana Emmanuel ukekwaho kwica umugore we yafashwe n’abanyerondo.

Umugabo witwa NSHIMIYIMANA Emmanuel ufite imyaka 38 yacakiwe n’abanyerondo bakorera mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gifunga, umudugudu wa Rugarama, arakekwaho kwica umugore we MUGWANEZA Julienne w’imyaka 32. Mu gitondo cyo kuri Pasika uyu mugabo Emmanuel nibwo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na BIZIYAREMYE Colenel wari warahaye icumbi uyu muryango. Abaturanyi batabaye…

Soma inkuru yose

Ese umukwe n’umugeni bazajya batanga umusoro? RRA irabivugaho iki?

Ku wa 14-04-2025, amakuru yacicikanye ku mbugankoranyambaga nka X, yakuruye impaka za ngo turwane. Aya makuru agaragaza ko abakora ubukwe bazajya bishyura umusoro. Ubuyobozi bwa RRA (Rwanda Revenue Authority) bubajijwe ku byiri tangazo bwagize buti: “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamesha abantu Bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivise (service) zishyurwa mu birori…

Soma inkuru yose