Guverinoma yiyemejeje kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuyobozi rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuko rifite umumaro mu gutyaza ubumenyi bw’abayobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’inshuti.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena, muri iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze habereye ibirori byo gusoza amasomo kw’abakora mu nzego z’umutekano 108 bagize icyiciro cya 13 gisoje amasomo y’umwaka y’ubuyobozi barimo n’abaturutse mu bihugu 19.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, ni we wayoboye ibyo birori byari bibereye ijisho byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abo mu miryango yasoje amasomo.
Dr. Ngirente yashimangiye ko Ishuri Rikuru ry’Ubuyobozi rya Gisirikare rigira uruhare rukomeye mu gutegura abayobozi kunyura mu bibazo by’umutekano biriho muri iyi minsi bemye.
Yavuze ko Iryo shuri rirenze kuba ikigo gusa ahubwo ari umusingi wubakirwaho ahazaza h’ingabo n’izindi nzego z’umutekano.
Ati: “Binyuze muri iyi gahunda abofisiye bakuru bacu babonye ubunararibonye mu bya gisirikare ndetse n’ubumenyi bubafasha kumva ko biteguye gukera kinyamwuga mu bihe by’umutekano muke wiyongera. Uyu munsi, Isi igaragaramo ibibazo bishya, harimo intambara yo ku ikoranabuhanga, amakimbirane ya hato na hato, ikwirakwira ry’amakuru y’ibihuha n’ibinyoma ndetse n’ibibazo mpuzamahanga by’ubuzima.”
Yakomeje agaragaza ko ibyo bibazo hamwe n’ibindi bitandukanye bigenda bivuka byose bisaba abayobozi basesengura, bafite ubushobozi bwo guhindukana na byo kandi bafata ibyemezo byihuse byuje ubudakemwa.
Ati: “Guteza imbere ubuyobozi nk’ubwo ni wo mutima w’amahugurwa atangirwa hano. Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushora imari mu kubaka ubushobozi, kongera ibikorwa remezo no kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga mu gushyigikira iri shuri rikuru.”
Nanone kandi yashimiye ibihugu 19 byohereje abofisiye basoje amasomo, ashimangira ko ubwitabire bwabo muri iri shuri ryemewe ku rwego mpuzamahanga, bigaragaza agaciro k’ubutwererane n’ubufatanye mu kwimakaza ubushobozi bw’inzego za gisirikare n’iz’umutekano.
Umuyobozi Mukuru w’iryo shuri Brig. Gen. Nyamvumba, yashimangiye ko biyemeje gutanga uburezi n’amahugurwa by’indashyikirwa kandi akora ahantu hose mu gukemura ibibazo by’umutekano bikeneye ibisubizo muri iyi minsi.
Col. Dr. Dan Gatsinzi wo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ni we wahawe igihembo cy’umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi.
Mu basoje amasomo, 70 muri bo bahawe impamyabumenyi y’Iciyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu Ishami ry’Ubumenyi Rusange n’Umutekano itangwa na Kaminuza y’u Rwanda.
Uretse u Rwanda, abitabiriye baturutse mu bindi bihugu birimo Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Santarafurika, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Ubwami bwa Yorodaniya (Jordan), Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, South Sudan, Tanzania, Uganda, na Zambia.
Mu baboyobozi bitabiriye harimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri Ines Mpambara, Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Patrice Mugenzi, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire.
Ibyo birori kandi byiytabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z‘u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, abagaba b’ingabo ndetse n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’ab’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), abahagarariye izindi nzego z’umutekano ndetse n’abayobozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda no mu nzego z’ibanze.