“Ibyo twari twizeye si byo twabonye, nakugereranyiriza nk’umugore waba utwite yizeye ko azabyara akana kazima, hanyuma agakuramo inda, ukabona ibintu wari wizeye si byo bibaye.”
Ayo ni amagambo ya Mugesera Antoine, umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, asobanura ko ibyo Abanyarwanda bari biteze nyuma y’uko igihugu kibonye Ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962, atari byo babonye, ahubwo ko ibintu byarushijeho kuba bibi, kuruta uko babikekaga.
Mugesera wari mu bitabiriye ibirori by’Umunsi Mukuru w’Ubwigenge byabereye i Kigali mu 1962, yavuze ko abaturage bari bategerezanyije amatsiko umunsi w’Ubwigenge ndetse na nyuma yawo, kuko benshi bari bamaze kurambirwa ingoma y’Ababiligi, bumva ko nyuma y’Ubwigenge byinshi bizahinduka.
Yagize ati “Hari hashize imyaka nk’itatu mu Rwanda haba ibintu bidasanzwe, Umwami Rudahigwa aratanze, mu 1959 amashyaka aravutse, inzu ziratwitswe, abantu baratwikiwe bitari byarabaye mu Rwanda, abantu barishwe…Twarotaga ko ubwigenge ni buza, ibintu bizahinduka bikaba bizima,”
Yavuze ko ibyo byari bimaze iminsi biba, kuva mu 1959 hakurwaho ingoma ya cyami, Abatutsi batangiye kumeneshwa, gukomeza n’imyaka yakurikiyeho ubwo bamwe bicwaga, abandi bagatwikirwa, ndetse benshi bagahunga bakava mu byabo.
Ati “Ababyeyi bacu twarababazaga tuti ibi ni ibiki bibaye, kuki abantu mwabanye babatwikiye? Bakavuga ngo ni Ababiligi baduteranyije, tugakeka ko Ababiligi nibagenda, Abanyarwanda bazongera kubana nk’uko babanye imyaka amagana n’amagana nta we utwikira undi, bwari ubwa mbere Abanyarwanda batwikira abandi.”
“Twari dufite ikintu cy’icyizere mu mutima, nubwo twari twarabonye ubugizi bwa nabi bwabaye bwa Parmehutu bafatanyije n’Ababiligi, ariko twakekaga ko ibintu bizahinduka, twari dufite n’indirimbo ivuga ngo Ababiligi basubire iwabo bagende, batahe, twingere tube Abanyarwanda bamwe. Hari muri twe ikintu cy’icyizere, kigenda kiyoyoka buhoro buhoro.”
Mugesera yavuze ko nyuma y’iminsi mike Ubwigenge bubaye, batangiye kongera kubona ibimenyetso ko ibyo bari biteze bishobora kutazagerwaho, nyuma yuko Inyenzi ziteye abantu n’ubundi bakongera kwicwa bitwa Ibyitso.
Inyenzi bari abasore bari barambuwe uburenganzira mu gihugu baragizwe impunzi, ndetse ubutegetsi bwariho butemera ko bagaruka mu gihugu, barwaniraga gusubirana uburenganzira bwabo mu gihugu.
Yagize ati “Umunsi Mukuru warabaye turishima, dukeka ko hari ibintu bishya bigiye kuba, ariko icyizere cyacu kiraza amasinde, kigenda kiyoyoka, uko hakomye akantu bakica abantu…Nyuma y’iminsi nk’itatu nk’ine Ubwigenge bubaye, Inyenzi zarateye, bafata abantu barabica [abitwaga Ibyitso], abana bafashe icyo gihe babiciye Nyamagumba mu Ruhengeri.”
Ibirori by’iya 1 Nyakanga 1962 byatanze icyizere, nyuma kiraza amasinde
Antoine Mugesera yavuze ko ku munsi w’ibirori by’Ubwigenge nyir’izina, ku itariki ya 1 Nyakanga 1962, wari umunsi udasanzwe, aho abari bahagarariye buri perefegitura n’abaturage b’Umujyi wa Kigali, bari babukereye bahurira ahari hiswe nka stade (mu mbuga y’ahubatse ibiro by’Umujyi wa Kigali kuri ubu).
Ati “Mu gitondo twagiye mu misa yabereye ku kibuga cya kiliziya ya Sainte Famille, isomwa na Musenyeri Perraudin, yari akomeye cyane muri Parmehutu, misa irasomwa n’abapadiri bagenzi be, kwa kundi abapadiri basoma misa ari benshi, ukabona ni ibintu bidasanzwe, misa yatangiye saa mbili, saa yine ni bwo twaje aho bari bavuze ngo ni stade, ni ukuvuga aho ibirori biri bubere.”
Yavuze ko ubwo bari bageze aho kuri stade hari hagiye kubera ibirori, buri tsinda baryerekaga aho ryateguriwe rigomba kwicara, abari bahagarariye buri perefegitura, abari bahagarariye amashyaka, abanyeshuri n’abandi.
Ati “Bigeze nka saa yine uwari uhagarariye u Bubiligi arahaguruka, yambaye agakote ubona inyuma gasongoye k’agakara, ni agakote kadakunda kuboneka ari abadipolomate bakunda kukagira, arahaguruka avuga ijambo rigufiya, arangije havuga urumbeti, ruvuze abasirikare bajya ku karasisi, bajya aho amabendera ari, bamanura ibendera ry’u Bubiligi bazamura ibendera ry’u Rwanda.”
Ibyo birangiye, Mugesera yavuze ko ari bwo Perezida Kayibanda na we yafashe ijambo yishimira uwo munsi mukuru, ati “Sinarifashe mu mutwe, ariko ndibuka gusa ko yavuzemo amahoro, iryo jambo yaravuze numvamo amahoro, ndavuga nti tugiye kubona amahoro, kuko hari hashize iminsi tubona ibintu bibi.”
Nyuma ngo hakurikiyeho akarasisi k’abanyeshuri batambukaga bose bafite udupapuro turiho ibendera ry’igihugu, ba burugumesitiri na bo bari bambaye ikintu ku rutugu gishushanyijeho ibendera ry’igihugu, nyuma ni bwo hakurikiyeho kwerekana umwihariko wa buri perefegitura, haba imbyino, indirimbo, imikino itandukanye n’ibindi bitewe na buri gace umwihariko wa ko.
Ati “Wasaga n’aho ubona ibintu bitandukanye by’u Rwanda byose, ibintu utigeze ubona kuko abantu ntibagendaga cyane gutyo, ariko ukabona buri karere kazanye umwihariko wako, byari byiza. Habaye n’umupira nyuma ya saa sita.”
Mugesera Antoine yavuze ko ibyo byishimo n’icyizere byabaye iby’akanya gato nk’aka za nzozi z’umutindi wo mu gice cy’ingunguru, kuko icyizere bavanye muri ibyo birori by’umunsi umwe, cyagiye kiyoyoka uko iminsi yagiye yigira imbere.
Ati “Ibyo twari twizeye si byo twabonye, nabigereranya nk’umugore waba utwite, yizeye ko azabyara akana kazima, hanyuma akabyara umwana w’ikimuga cyangwa agakuramo inda, ukabona ibintu wari wizeye si byo bibaye. Abantu b’Abanyarwanda barenganye, bapfuye, twitwa ko dufite ubwigenge, baruta inshuro nyinshi abantu bapfuye tutarabona ubwigenge, ubwigenge bwakoze nabi kuruta mbere y’ubwigenge.”
“Twagiye dusubira inyuma, dusa n’abatangiye urugendo rw’ubujya habi, rutujyana rurakomeza mu bujya habi, aho kugira ngo dutere imbere, byarangiye ejo bundi muri Jenoside. Byatewe n’uko ubuyobozi bwakiriye ubwigenge bwimitse irondabwoko, ntabwo ikibazo ari uko bakuyeho ingoma ya cyami, ingoma za cyami zivaho, atari mu Rwanda gusa…Tubonye ubwigenge aho kugira ngo dutere imbere, ibyo twatekerezagako twatera imbere, tugenda dusubira inyuma bitewe n’ubutegetsi bubi.”
Yavuze ko ibyago u Rwanda rwagize ari ukugira ubutegetsi bubi bwimitse ivangura n’irondabwoko imyaka irenga 30, ibyagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa kuri ubu hari ubuyobozi bwiza ndetse n’icyizere ko byakomeza no mu biraganno bizakurikiraho, bigatuma igihugu kirushaho kujya mbere.
Ati “Nitugira amahirwe tuzagira abayobozi beza, ubu dufite abayobozi beza, nitugira amahirwe hakaba abandi bazima bazagenda basimburana, yaba Umutwa, yaba Umuhutu, yaba Umututsi, icyo dupfa ni uko ari umuyobozi muzima, ureba u Rwanda, turashaka ubuyobozi bureba u Rwanda, burebera Abanyarwanda bose. Uzaba afite ibitekerezo byiza bya politike azatuyobora neza, uzaba afite ingengabitekerezo mbi tuzajya ubujya habi.”