Ukraine yasutsweho ibisasu nyuma y’amasaha 30 y’agahenge.

Share this post

Igisirikare cya Ukraine cyatagaje ko dorone (Drone) z’Abarusiya zarashe uduce twinshi two muri Ukraine, ibi byabaye nyuma y’agahenge kari kabaye kuri Pasika.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyaburiye uduce twa Kyiv, Kherson, Dnpropetrovsk, Cherkasy, Mykalaiv na Zaporizhzhia.

Umuyobozi wa karere ka Mykalaiv yatangaje ko mu m’ajyaruguru y’agace ka Mykalaiv humvikanye iturika ry’ibisasu.

Ariko igisirikare cy’Uburusiya ntacyo kiratangaza kubijyanye niri turika ryabereye muri aka karere. Agahenge kari karatangajwe na perezida Putin karangiye ejo, nubwo impande zombi zishinjanya kutubahiriza ako gahenge.

Ingabo za Ukraine zakomeje kuburira zibabwira ko bagomba gutaha kare kuko ngo hari za rocket ziribwaraswe ku butaka bwa Ukraine.

Donald Trump perezida wa America avuga ko ashaka gushyira akadomo kuri iyi ntambara. Aherutse gutangaza ko hari ibiganiro hagati y’Uburasiya na Ukraine muri iki Cyumweru.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *