Umuganga wibaga impinja akazigurisha yafashwe

Share this post

Umuganga wari usanzwe ukora mu bitaro atanga imiti yafashwe anatabwa muri yombi nyuma yo kugerageza kwiba umwana wa mezi 5 ashukishije nyina umutobe.

Ibi byatagajwe n’ibiro bya polisi byo mu gihugu cya Nigeria.

Umupolisi wa leta, Bwana Olufemi Abaniwonda niwe watangaje ibi, ahita anavuga ko uyu mwana yarokowe agahita ashyikirizwa umubyeyi we.

Bwana Olufemi yatangaje ko umubyeyi w’uyu mwana yahawe umutobe urimo imiti isinziriya ubwo yavaga ahitwa Koko yerekeza Warri.

Bwana Olufemi yagize ati:

“Ku wa 16 Gicurasi 2025, saa yine z’amanywa ibiro bya DPO byakiriye ikirego cy’umugore [Amazina ye yagizwe ibanga] w’imyaka 20 wari uri mu rugendo ruva i Koko rwerekeza i Warri Delta”

Yongeyeho ko umugore witwa Joy [Ni we wibye uyu mwana] yahaye nyina w’uyu mwana umutobe uvanzemo ibituma asinzira maze ahita asinzira, Joy nibwo yahise yiba uyu mwana.

Olufemi yatangaje ko ibiro bya DPO bikibona Aya makuru byahise bikora iperereza, uyu mugore w’imyaka 49 agahita atabwa muri yombi. Yagize ati:

“Nyuma y’iperereza ukekwaho kwiba umwana yabyiyemereye. Ubu umwana w’amezi 5 yasubijwe ababyeyi be mugihe uwekekwaho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje.”


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *