Uruganda rutunganya urumogi rugeze kuri 83%

Share this post

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa remezo by’icyiciro cya mbere cyo gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi bimaze kugerwaho ku kigero cya 83%.

Urwo rwego ruherutse kubibwira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo rwasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingongo y’imari ya 2024/2025.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagize ati: “Imirimo imaze kugerwaho ku kigero cya 83%. Ibisigaye birimo uruzitiro rusanzwe rugizwe n’inkuta ebyiri. Imirimo yo gutunganya uburyo bw’amazi y’imvura yarangiye ariko ntirishyurwa.”

Uyu mushinga w’urumogi ni umwe mu migambi y’u Rwanda yo kwinjira mu nganda z’ubuvuzi n’ikoreshwa ry’imiti, hagamijwe gutanga umusanzu mu bushakashatsi ku buzima ku rwego rw’Isi no kwagura ubukungu.

King Kong Organics (KKOG), ishami rya KKOG Global, yabaye kompanyi ya mbere ibonye uruhushya rwa RDB rwo gukora urumogi rwifashishwa mu buvuzi mu gihe cy’imyaka itanu.

Iyo kompanyi yigeze kubwira itangazamakuru ko yashoye miliyoni 10 z’amadolari mu kugura imashini, kubaka ibikorwa remezo, kwishyura amafaranga y’imitungo n’abakozi, ndetse no gutumiza imbuto z’urumogi zahinduriwe uturemangingo.

Imirimo yo kubaka uruganda rukora urumogi ruherereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, yari yarateganyijwe kurangira muri Gicurasi umwaka ushize, ariko iza kwimurirwa muri Nzeri uwo mwaka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo KKOG kiyoboye uyu mushinga wo guhinga, Rene Joseph, imirimo yo kubaka yahuye n’igitotsi giturutse ku gutinda kuboneka kw’ibikorwa remezo byorohereza uburyo bwo kugera aho uruganda ruherereye.

Rene Joseph, Umuyobozi Mukuru wa KKOG, yabitangaje, igikorwa cyo gutunganya urumogi cyibanda ku gukuramo amavuta azoherezwa mu masoko mpuzamahanga kizashoboka bitewe n’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda izashora hafi miliyoni 3 z’amadolari muri uwo mushinga.

KKOG yari yihaye intego yo kuzajya isarura nibura ibilo 5,000 kuri hegitari.

Bivugwa ko urugemwe rw’urumogi rushobora gukura mu gihe cy’amezi ane kugeza kuri atandatu.

U Rwanda rumaze guteganya hegitari 134 zizahingwaho urumogi rwifashishwa mu buvuzi, by’umwihariko rugamije koherezwa hanze.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *