Yakoze amahano- Boris Johnson kuri Starmer wahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Share this post

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2019 kugeza mu 2022, yatangaje ko Keir Starmer uyoboye Guverinoma y’igihugu cyabo kuva muri Nyakanga 2024 yakoze ikosa rikomeye ryo guhagarika gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira batemewe n’amategeko.

Guverinoma yayoborwaga na Boris muri Mata 2022 yagiranye n’iy’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira no mu iterambere. Ingingo nkuru yari iyakubiyemo yari ukohereza abimukira i Kigali, bagafashwa kubaka ubuzima bushya.

Nyuma y’aho imiryango iharanira ubureganzira bw’abimukira igerageje kwitambika iyi gahunda, abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, bityo ko nta mpungenge zikwiye kuba ku buryo rwabakira.

Guverinoma y’ishyaka ry’Aba-Consérvateurs yari yarihaye umuhigo wo gutangira kohereza aba bimukira mu gihe batsinda amatora y’Inteko, ariko ishyaka ry’Abakozi (Labour) riyobowe na Starmer ryarabatsinze, asimbura Rishi Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Mu byo Starmer yihutiye gukora ubwo yatangiraga imirimo mishya harimo guhagarika gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira batemewe n’amategeko, cyane ko yari asanzwe ayirwanya.

Starmer yasobanuye ko aya masezerano adashobora gukumira aba bantu, ateguza gukaza umutekano wo ku mipaka hifashishijwe urwego ruvuguruye ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, hagamijwe gukurikirana ababatwara mu bwato buto.

Mu gitekerezo cy’inkuru Boris yanyujije mu kinyamakuru Daily Mail ku wa 16 Gicurasi, yagaragaje ko Starmer yakoze ikosa rikomeye ubwo yatangiraga imirimo mishya, ahagarika iyi gahunda nyamara yari igiye gutanga umusaruro mwiza.

Yagize ati “Yakoze ikosa rikomeye cyane ku munsi wa mbere yinjira mu biro muri Nyakanga umwaka ushize, ubwo yahagarikaga gahunda y’u Rwanda anezerewe. Kubera iki yahagaritse iyi gahunda ubwo inzego za Guverinoma zari zimaze amezi ziyitegura, kandi ubwo yari igiye gutanga umusaruro?”

Boris yasobanuye ko Aba-Consérvateurs bateganyaga kohereza mu Rwanda icyiciro cya mbere cy’abimukira tariki ya 24 Nyakanga 2024, kandi ko mu mezi atatu gusa iyi gahunda yari guhagarika abambutsa aba bantu bakoresheje ubwato buto.

Yagize ati “Indege ya mbere yari kugenda tariki ya 24 Nyakanga 2024 kandi iyo igenda, ntekereza ko ubucuruzi bwambukiranya amazi bwagombaga guhagaragara mu mezi atatu.”

Yagaragaje ko mu 2025, mu Bwongereza hamaze kwinjira abimukira batemewe n’amategeko barenga 12.000, barengaho 30% ku binjiye mu gihe nk’iki mu mwaka ushize, asobanura ko Guverinoma y’ishyaka ry’Abakozi yatakarijwe icyizere kubera ikosa yakoze, bigera n’aho ibura imyanya myinshi mu nzego z’ibanze.

Boris yasobanuye ko kubona igihugu cyakira abimukira batemewe n’amategeko byatwaye Guverinoma y’u Bwongereza igihe kinini, agaragaza ko gahunda y’u Rwanda yari gufasha igihugu cyabo kubona igisubizo kirambye nka Australia.

Ati “Byatwaye igihe kinini kubona igihugu gikwiye, kera kabaye, Priti Patel wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere yumvikana na Paul Kagame w’u Rwanda. Ubwo twari mu nzira yo kugira igisubizo nk’icya Australia ku kibazo cy’abimukira, twagize ikiza cya Guverinoma y’Abakozi.”

Kuba Starmer yarahagaritse iyi gahunda, si uko yari ihenze nk’uko Boris yakomeje abivuga, kuko gukomeza kwakira aba bimukira muri hoteli zo mu Bwongereza byo bitwara Guverinoma miliyari z’amadolari ku mwaka.

Ni mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yari yarasezeranyije u Rwanda kuruha miliyoni 370 z’Amapawundi kugira ngo ruyifashishe muri iyi gahunda. Harimo miliyoni 120 yo kurufasha mu iterambere ndetse n’ibihumbi 20 byabarirwaga buri mwimukira.

Ati “Yahagaritse uriya mushinga, atari uko uhenze cyane. Utekereje ko kubakira mu mahoteli bitwara miliyari z’amapawundi ku mwaka, gahunda y’u Rwanda yari kwiyishyura mu mwaka.”

Yagaragaje kandi ko Starmer atahagaritse iyi gahunda kubera ko uburenganzira bw’abimukira butari kubahirizwa mu Rwanda, kuko rwari rwarasezeranyije u Bwongereza ko rutazabohereza mu bindi bihugu, kandi ko ruzabakira hashingiwe ku mahame impande zombi zari zumvikanyeho.

Yagize ati “Starmer yakoze ikosa rikomeye, ikosa igihugu cyose kikiri kwishyura. Yakoze amahano nk’uko twabivugaga ku ishuri.”

Boris agaragaza ko bikwiye ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza akosora iri kosa, agasubizaho gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira batemewe n’amategeko.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *