Rayon Sports yahagaritse abatoza bayo mbere yo kujya i Huye, Ese bafite ubwoba cyangwa ?

Share this post

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gusura Mukura VS mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, yahagaritse umutoza mukuru Robertinho na Mazimpaka André utoza abanyezamu.

Aba bagabo uko ari babiri bahagaritswe hagendewe ku musaruro mucye iyi kipe ifite kuva mu mikino yo kwishyura ya shampiyona aho ku manota 24 amaze gukinirwa mu mikino umunani iheruka, Rayon Sports yabonyemo 11 igatakaza 14 byatumye itaka umwanya wa mbere ku munsi wa 23 ubu ukaba ufitwe na APR FC n’amanota 48 aho iyirusha inota rimwe.

 Ntagihindutse ikipe ya Rayon Sports ihaguruka kuri uyu wa Mbere yerekeza mu Karere ka Huye aho yakirwa na Mukura VS kuri uyu wa Kabiri, saa 15H00 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Irajyanwa n’umutoza Rwaka Claude wari uherutse gukurwa mu ikipe y’abagore akagirwa umutoza wungirije Robertinho.

RWAKA CLAUDE umutoza wunirije muri Rayon Sports

Share this post

One thought on “Rayon Sports yahagaritse abatoza bayo mbere yo kujya i Huye, Ese bafite ubwoba cyangwa ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *