Ikipe ya Rayon sports ifitnye umukino utoroshye n’ikipe ya Mukura Victory Sport kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025.
Ni umukino wa ½ mu gikombe cy’Amahoro.Gusa nubwo bari kwitegura uyu mukino ukomeye, imbere muri Rayon Sports amakuru avayo ntabwo aryoheye amatwi y’abakunzi b’iyi kipe, cyane ko abatoza bakuru bayo barimo umunya Brazil Robertinho na Mazimpaka Andre bamaze guhagarikwa Kubera umusaruro udashimishije ndetse hakaba havugwamo no kurya ruswa Ku bakinnyi bamwe.
Guhagarikwa kwaba bombi byatumye ikipe ihabwa Rwaka Claude wari wungirije Robertinho ndetse agiye gukorana na Fidèle wabaga mu ikipe y’Abagore atoza abazamu.
Rayon Sports yamaze gutakaza umwanya wa mbere muri Shampiyona ahanini bigizwemo uruhare na Mukura, irayisura kuri uyu wa Kabiri 17h00 I Huye, mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro.