Umuvugizi wa M23 yaciye amarenga ku kuba bagiye gufatanya na Kabila

Share this post

Umutwe wa M23 watangaje ko ubizi ko Joseph Kabil bazi ko yageze i Goma kandi ko ntakibazo babibonamo.

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wemeje ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu yamaze kugera mu mujyi wa Goma, nyuma y’igihe gito avuze ko agiye gusubira mu gihugu binyuze mu burasirazuba.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere na Radio France Internationale (RFI) ku wa gatanu nijoro, ivuga ko yahawe amakuru n’abantu babiri bo hafi y’umutwe wa M23 ndetse n’undi muntu uzi ibyegeranyo bya hafi bya Kabila.

Ubajijwe niba koko Kabila ari i Goma, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Sindimo kubona aho ikibazo kiri cyane ko nta kibazo na kimwe gikwiye kuba gihari.” Yagaragaje ko kuba Kabila yagarutse mu gihugu cye ari uburenganzira bwe nk’umwenegihugu.

Yakomeje agira ati: “Nta Munye-Congo n’umwe ushobora kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika, guhatirwa guhunga cyangwa gutura ahatari iwe.” Ibi yabivuze agaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma Kabila yirukanwa cyangwa agira ikibazo cy’umutekano.

Ibi bibaye mu gihe Leta ya DRC ikomeje gushinja Kabila kuba afite uruhare mu bikorwa by’umutekano muke by’umutwe wa M23, imushinja kuba yaba awushyigikiye mu buryo butaziguye nyuma y’uko asimbuwe na Perezida Félix Tshisekedi. Benshi mu bayobozi ba leta bashinja Kabila kutemera uburyo yakuwe ku butegetsi, ndetse no kwamagana kenshi uburyo ubuyobozi bwa Tshisekedi buyoboye igihugu.

Uko ibintu bihagaze, kugaruka kwa Kabila mu gihugu binyuze mu burasirazuba bushyamiranye bishobora kongera ubushyamirane muri ako karere karimo umutekano mucye umaze igihe kinini.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *