Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatesheje agaciro ubujurire bw’ikipe ya Rayon Sports ryemeza ko igomba gusubira i Huye gukina na Mukura Victory Sport.
Nyuma yaho umukino wa kimwe cya kabiri wahuje Rayon Sports na Mukura ku itariki 15 mata wahagaraye ku munota wa 27 utarangiye Kubera ikibazo kibura ry’urumuri kuri Sitade ya Huye, byateje urunturuntu ndetse Rayon Sports itangira gutekereza gutera Mpaga. Basigara bategereje umwanzuro wa FERWAFA.
Ibi byaje gukomera ubwo FERWAFA yasohoraga umwanzuro yemezako icyatumye umuriro ubura i Huye nta ruhare Mukura yabigizemo. Ibi byatumye Rayon Sports ijurira ivuga ko itazajya gukina I Huye. Gusa ubujurire bwayo nabwo ntacyo bwatanze.
Iyi ni ibararuwa FERWAFA yanditse isubiza ubujurire bwa Rayon Sports
