Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zatangiye kuva mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho zari zoherejwe kurwanya umutwe wa M23, zisubira iwabo zinyuze mu Rwanda.
Ibikoresho bikomeye bya gisirikare, birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu ndetse n’imodoka zitwara abasirikare, byatangiye gutambuka ku mupaka wa Rubavu binjira mu Rwanda, aho biri gutegurwa kugira ngo bigarurwe mu bihugu byabyo. Ibi byose ni ibikoresho byakoreshejwe n’ingabo za SADC muri iyi ntambara.
Bivugwa ko mbere hari hateganyijwe ko izi ngabo zava muri Congo binyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko icyo cyifuzo nticyashobotse bitewe n’uko icyo kibuga cyangiritse cyane mu mirwano iheruka. Amakuru yizewe avuga ko hahiswemo inzira y’u Rwanda kugira ngo hirindwe isura mbi cyangwa ikimenyetso cy’igisebo ku ngabo za SADC nyuma yo gutsindwa bikomeye n’inyeshyamba za M23.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu batangaje ko ku matariki ya 27 na 28 Mutarama 2025 bumvise urusaku rw’amasasu ndetse n’indege za gisirikare, ubwo ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iza SADC, abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo barwanaga na M23 mu bice bya Goma n’inkengero zayo.
Imirwano ikomeye yabereye mu turere twa Masisi, Rutshuru, Nyiragongo ndetse n’umujyi wa Goma, aho ingabo za SADC zahuye n’akaga zikagabwaho ibitero bikomeye na M23, zikubitwa inshuro bikomeye. Ibi byatumye zimwe zisubira inyuma zambuka zinyuze mu Rwanda, mu gihe hatari hakiri uburyo bwo gusohoka binyuze muri Congo ubwaho.
Umuryango wa SADC wari warohereje abasirikare bagera ku bihumbi bitanu mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo. Gusa mu cyumweru gishize, watangaje ko abasirikare bawo bagera kuri 200 bahitanywe n’imirwano, bikekwa ko bose baguye mu ntambara na M23.
Nubwo izi ngabo zatangiye gutaha, ntawemerewe kubafata amafoto cyangwa amashusho ubwo banyuraga mu Rwanda, ibintu bamwe bafata nk’igikorwa cy’ubwirinzi ku isura y’umuryango wa SADC nyuma y’urugamba rutagenze uko byari byitezwe.