U Rwanda ruri kubakira inzu abaturage batuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, izi ni inzu zizahabwa abangiririjwe n’iyubakwa ry’urugomero rutanga amashanyarazi mu bihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n’u Burundi.
Uyu ni umushinga uriguterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programe binyuze na none mu mushinga wa Nile Basin Initiative (NBI) uyu akaba ari umushinga ufasha ibihugu bigera ku 100, ni muri urwo rwego binyuze mu bufatanye bwa karere ka Kirehe na Minisiteri y’ibikorwaremezo bari gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Mu gihe cyo kubaka uru rugomero rwa Megawatts 80, ibinyacami byabatuye aha ni bo bagizweho ingaruka no kubaka uru rugomero. Ubwo abadepite baheruka mu karere ka Kirehe bategetse barwiyemeza mirimo bubatse uru rugomero kwita kuri abo bangiririjwe n’iyubakwa ry’uru rugomero.
Umuyobozi wa karere ka Kirehe MURANGIRA Thiery yagize ati:
“Turi kubakira abaturage inzu 80, izi ni inzu zizaba zigizwe n’amazi, umuriro, imireko, imihanda, ibiraro ndetse n’irerero.”
Bruno yakomeje avuga ko uyu ari umudugudu w’ikitegererezo, aho abaturage bazatura hafi y’aho bakora ndetse n’aho baba.
Ibi bibaye nyuma yuko muri 2024 abadepite basuye akarere ka Kirehe bagatanga amezi 6 yo kuba ikibazo cyabatakaga kwangiririzwa niri y’ubakwa ry’urugomero cyakemutse.
Antony Shumbusho umugenzuzi muri Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programe (NELSAP-UC) yatangaje ko kubaka aya mazu byagizwemo uruhare n’akarere ka Kirehe, Police, Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda n’abandi. Yagize ati:
“Twakoranye n’abantu batandukanye kugira ngo turebe abagizweho ingaruka zikomeye bakeneye kuba bakimurwa bakanubakirwa inzu nshya’
Yongeraho ati:
“Abaturage 80 nibo bazahabwa inzu nshya, nubwo hari abandi 14 bazahabwa inzu “
Yavuze ko ibi byose buzatwara Miliyoni zigera kuri 4.2$.
Gusa kubaka izi byatinjijwe nuko akarere ka Kirehe kasuzumaga igishushanyombonera k’imyubamire, izi nzu zizaba zifite nizindi nzu zometseho zizwi nka “Annexes.”