Isuzuma rya MINEDUC ryashimangiye ko abanyeshuri batsindwa Icyongereza

Yisangize abandi

Ishusho rusange y’Uburezi mu mashuri yisumbuye yagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yerekanye ko ku rwego rw’Igihugu mu Cyiciro Rusange (O’Level), mu masomo atatu y’ingenzi bareberaho imitsindire y’abanyeshuri; abatsinda Icyongereza bari ku kigero cya 47%, Imibare bari kuri 64% mu gihe Siyansi bari kuri 66%.

Ishusho yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, Mineduc yemeje ko nubwo no mu yandi masomo bitameze neza ariko icyuho kinini kiri mu mitsindire y’ururumi rw’Icyongereza.

Ibyo kandi bishimangirwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard watangaje ku wa 19 Kamena, ko Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura gahunda yo gusuzuma abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye niba bazi Icyongereza bigishamo, uwo bigaragaye ko atazi urwo rurimi agakurwa mu kazi.

Dr. Ngirente yatangaje ibyo nyuma y’impungenge Abadepite bagaragaje ku ireme ry’uburezi, bavuze ko ahanini rishingira ku bumenyi buke bw’abarimu ku rurimi rw’Icyongereza.

Agaruka kuri icyo kibazo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi Baguma Rose, yavuze ko nubwo Siyansi n’Imibare nabyo bitameze neza cyane ariko Icyongereza gikwiye gushyirwamo imbaraga.
Yagize ati: “Abana bagera ku kigero gikwiye bari mu kiciro rusange abatsinda Icyongereza ni 47%, Imibare 64%, Siyansi ni 66%. Nubwo no mu mibare cyangwa Siyansi bitameze neza cyane duhita tubona aho imbaraga twazishyira cyane.”

Imibare y’abanyeshuri bata ishuri igaragaza ko bagenda biyongera bikurikije uko bimuka bava mu kiciro bajya mu kindi.

Iyo mibare yerekana ko abanyeshuri 746,241 batangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, bagera mu wa kabiri ari 612,096 bakagenda bagabanyuka gake gake, bakagera mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye ari 88,149.

Imibare y’umwaka w’amashuri 2022/23 y’abana basibiye biga mu kiciro rusange igaragaza ko mu gihugu hose bari kuri 21.4%, aho abasibira cyane ari abageze mu mwaka wa kabiri; bari kuri 24%, mu wa mbere bakaba kuri 18% mu gihe mu mwaka wa gatatu bari kuri 7.4%.

Akarere ka Kicukiro ko mu Mujyi wa Kigali kayoboye utundi mu gusibiza abana benshi, aho kikubiye 33.6%, kagakurikirwa na Kirehe ifite 28.4% mu gihe aka gatatu ari Bugesera iri kuri 27.6%.

Imibare yo muri uwo mwaka kandi mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye igaragaza ko 6.3% basibiye mu gihe abataye ishuri ari 4.8%.
Ku bijyanye n’imitsindire y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye MINEDUC igaragaza ko umwaka ushize wa 2023/24 muri rusange abanyeshuri basoje ayisumbuye batsize ku kigero cya 60% aho abiga mu mashuri yigenga batsinze ku kigero cya 67%, ugereranyije n’abiga mu mashuri afatanya na Leta batsinze kuri 59%.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *