Abasirikare 8 b’u Burundi batorokeye mu Burusiya mbere yo koherezwa kurwana muri RDC

Yisangize abandi

Amakuru aturuka i Moscow avuga ko abasirikare umunani b’u Burundi bari baroherejwe mu myitozo ya gisirikare mu Burusiya, batorotse batinya koherezwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byerekana ko hari benshi mu ngabo z’u Burundi batifuza kurwana muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bamwe muri bagenzi babo bamaze gufungwa kubera kugaragaza kutishimira iyo ntambara. Kugeza ubu, ingabo ziri ku ruhande rwa RDC zirwanira na M23 ntizirabona impamvu ifatika yo kuba muri urwo rugamba.

Uburundi bwatangiye gufatanya na RDC mu kurwanya M23 kuva mu 2023. Ariko urugamba ntirubworoheye, kuko abasirikare b’Abarundi bamaze kwamburwa ibice byinshi bari barigaruriye, bamwe bakajya guhungira mu turere twa Uvira n’ahandi ku mupaka.

Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Leta y’u Burundi, ufite ipeti rya Colonel, yemeje ko bamwe mu bajenerali barwanyije igitekerezo cyo kohereza abasirikare muri RDC. Bavuga ko amateka y’igisirikare cy’u Burundi agaragaza ko kenshi cyagiye gishyirwa mu bikorwa bitageze ku ntego, harimo no kwivanga mu bibazo byo mu karere.

Nubwo bimeze bityo, Perezida Evariste Ndayishimiye ntiyacitse intege mu gushyira abasirikare be muri RDC. Ibyo akomeje kubikorera ku nyungu z’amafaranga aturuka i Kinshasa. Amakuru avuga ko ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare muri Kanama 2023, Ndayishimiye yahawe miliyoni ebyiri z’amadolari. Abasirikare bo bari basezeranyijwe ko bazajya bahembwa amadolari ibihumbi bitanu, ariko amafaranga menshi yagiye mu mufuka w’abayobozi bakuru, cyane cyane Perezida ubwe.

Ibi byose byatumye mu ngabo z’u Burundi haduka akababaro no kwiheba, cyane nyuma y’uko bagenzi babo umunani bari mu Burusiya batorotse banga gusubizwa ku rugamba.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *