Abasore batatu bagaragaye mu mashusho bambura umukobwa bakanamukomeretsa batawe muri yombi

Yisangize abandi

Kuri uyu wa gatandatu Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore bagera kuri batatu baherutse kugaragara mu mashusho bahohotera umugore, aho wabonaga ko bamutema ndetse banamuryamishije hasi

Ni amashusho amaze iminsi ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba basore bombi bagerageza kwambura umugore maze bagakoresha ingufu aho umwe yagaragaye afite umuhoro ndetse anatema uwo mugore, ni amashusho abantu bagaragaje ko batewe intimba nayo ndetse banasaba Polisi y’u Rwanda kugira icyo ikora.

Ejo nibwo Polisi y’u Rwanda yagagaraje ko yataye uwa mbere muri ba basore muri yombi, gusa uyu munsi ho polisi y’u Rwanda yabagaragaje bose uko ari batatu. Polisi y’u rwanda kandi ivuga ko bagiye bamenya amakuru ko umwe yafashwe maze bakagerageza kwihisha gusa birangira n’ubundi bafashwe.

mu batawe muri yombi bose bari hejuru y’imyaka mirongo itatu y’amavuko kandi babiri muri bo bafunzweho, uwagaragaye afite umuhoro ni uwitwa HAKIZIMANA uyu akaba yarafunzwe azira nanone ubujura aho yamaze imyaka ibiri muri gereza ya mageragere, undi nawe wari uyoboye agakundi nawe yamaze imyaka itatu muri gereza nawe akaba yarafunzwe azira urugomo.

aba basore bose beretswe iitangazamakuru kuri uyu wa gatandatu.

Ushobora kudukurikira ukabona video twashizeho yerekeye iyi nkuru


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *