
Abahinzi ba kawa bari mu mazi abira nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) gitangaje ko kitazongera kubagenera ifumbere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko guhera mu gihembwe cy’ihinga cya mbere cya 2026, abahinzi ba kawa bazajya biyishyurira ifumbire aho kuyihabwa ku buntu nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Ibi byakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’uko ifumbire yatangwaga yari nkeya, kuko buri muhinzi yahabwaga hagati ya 30% na 40% y’ifumbire…