Munyaneza Moise

Impamvu Radio Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana

GATEOFWISE.COM Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) imaze igihe kitari gito itumvikana ku mirongo yayo isanzwe ikoreshwa, uretse gusa ibiganiro ikomeje gusakaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko iyi radiyo izamara hafi ukwezi idasubiye ku murongo, nyuma y’uko mu mpera za Kanama 2025 yatangiye guhura n’ibibazo by’itumanaho. N’ubwo byigeze gukemurwa…

Soma inkuru yose

Microsoft yahagaritse serivisi zimwe za gisirikare cya Israel

Ikigo cya Microsoft cyatangaje ko cyahagaritse bimwe mu bikoresho cyahaga igisirikare cya Israel, nyuma yo gusanga byifashishwaga mu kuneka abaturage ba Palestine mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Brad Smith, Visi Perezida wa Microsoft, yavuze ko serivisi zakuweho zari zikoreshwa na Unit 8200, ishami rikomeye ry’ubutasi mu gisirikare cya Israel, rikoresha ikoranabuhanga rya Azure Cloud mu kubika…

Soma inkuru yose

Ukraine yashinje Hongrie drones zavogereye ikirere cyayo

Ukraine yatangaje ko drones zaturutse muri Hongrie zavogereye ikirere cyayo mu Burengerazuba, bikekwa ko zari zigamije ubutasi. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko inzego z’umutekano zamenyesheje ko izi drones zari zishaka amakuru ku nganda n’ubushobozi bwa gisirikare muri ako gace. Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza. Hongrie ikunze gushinja Ukraine kubangamira abaturage bafite inkomoko yayo…

Soma inkuru yose

Imiti yinjira muri Amerika igiye kujya isoreshwa ku rugero rwa 100%

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko imiti ikorwa n’inganda zitandukanye zo mu bindi bihugu, izatangira gusoreshwa 100% guhera mu Ukwakira 2025. Imiti irebwa n’izi ngamba ni izwi nka ‘branded drugs’. Ni imiti iba yarakozwe bwa mbere n’uruganda rwayivumbuye. Iba yarahaye amazina yihariye ku buryo urwo ruganda aba ari rwo ruyikora…

Soma inkuru yose

Kirehe: GIZ yatangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair ihuza abashaka akazi n’abagatanga

Umuryango w’Abadage ushinzwe Iterambere (GIZ), ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, watangije icyiciro cya kabiri cya Job Fair binyuze mu mushinga Dutere Imbere, ugamije guhuza abashaka akazi n’abagatanga. Job Fair ni urubuga rutegurwa hagamijwe gufasha urubyiruko rw’impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi kubona amahirwe y’akazi no kwihangira imirimo. Intego nyamukuru ni ukubaka ubushobozi, guteza imbere kwigira no gushakira…

Soma inkuru yose

Uwayoboye FBI akurikiranyweho ibyaha byo gusebya intsinzi ya Trump

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ari kuburanishwa n’urukiko rwa Virginia kubera gukwirakwiza amakuru atari yo no kubangamira ubutabera.Ibi birego bifitanye isano n’ibikorwa bye byo gushyigikira ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika yo mu 2016.Iperereza rikomeje ryashingiye ku buhamya Comey yatanze muri Nzeri 2020 imbere…

Soma inkuru yose

Kajugujugu zifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuzima muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda, hashyizweho ahantu hagenwe hagakorera amatsinda y’abaganga, kugira ngo bafashe abakenera serivisi z’ubuzima. Muri gahunda zashyizweho harimo no gukoresha kajugujugu, izifashishwa mu gutwara uhuye n’ikibazo cy’ubuzima igihe irushanwa ribera, zikamujyana ku bitaro. Ahari site harimo Kigali Heights mu Karere ka Gasabo, aho…

Soma inkuru yose

Ukuri ku ifoto y’umukozi wa Croix Rouge n’umukinnyi w’amagare byavugishije benshi

Mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kubera i Kigali, hari amafoto atandukanye ari gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Rumwe mu rwavugishije abantu ni urufotowe na B&B Fm Kigali, rwerekana umukinnyi w’amagare ufite telefoni mu ntoki, asa n’uvugana n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda. Abenshi mu babonye iyo foto bibwirije ko uwo mukinnyi yasabaga nimero y’uwo mukobwa…

Soma inkuru yose

Imihanda ya Kigali yanditse amateka Chapman yafashije Australia gutwara Zahabu

Umunya-Australia Chapman Brodie yatangaje ko imihanda ya Kigali yari ingorabahizi ku bakinnyi mu gihe Australia yegukana umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Team Time Trial Mixed Relay muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho abagabo n’abagore bakinira hamwe nk’ikipe basiganwa n’igihe. Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, Chapman yagaragaje ko iri siganwa ryari rigoye…

Soma inkuru yose

Kigali: David Lappartient yongeye gutorwa kuyobora UCI kugeza 2029

Umufaransa David Lappartient yatorewe kongera kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) mu gihe cy’imyaka ine, manda ye nshya izarangira mu 2029. Amatora yabereye mu nama ya 194 ya UCI muri Kigali Convention Centre ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025, mu gihe Umujyi wa Kigali wakiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare yitabiriwe n’ibihugu 108 kuva tariki…

Soma inkuru yose

Mugisha Moïse yasezeye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare kubera uburwayi

Mugisha Moïse, wari mu bakinnyi b’u Rwanda bagombaga kwitabira isiganwa ryo mu muhanda [Road Race] mu bagabo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, yasohotse mu marushanwa nyuma yo gufatwa n’“infection” mu menyo itamwemereraga no kwitoza. Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, byemejwe ko Byukusenge Patrick azamusimbura mu bakinnyi b’u Rwanda bazahagararira igihugu ku Cyumweru, tariki…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwashimye ubwitabire bw’abafana muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yanyuzwe n’ubwitabire bugaragara bw’Abanyarwanda mu gukurikirana Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ndetse inashimira abakinnyi bamaze kwitwara neza. Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, hateganyijwe icyiciro cya Team Time Trial Mixed Relay (gusiganwa n’ibihe mu makipe avanze y’abagabo n’abagore). Mbere y’uko iryo rushanwa ritangira, Guverinoma yohereje ubutumwa…

Soma inkuru yose

Kasia Niewiadoma, wegukanye Tour de France 2024, yanyuzwe n’urukundo yahawe n’Abanyarwanda

Umunya-Pologne Katarzyna Niewiadoma-Phinney, wegukanye Tour de France Femmes ya 2024, yashimangiye ko yatangajwe n’uburyo abana b’Abanyarwanda bamwakiranye urugwiro ubwo yari mu myitozo yitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera i Kigali. Uyu mukinnyi ukinira Canyon–SRAM ari mu bakinnyi batatu bazahagararira igihugu cye mu isiganwa ryo mu muhanda mu bagore [Women Road Race] rizaba ku wa Gatandatu, tariki…

Soma inkuru yose

Umutoza w’u Bufaransa y’Amagare ashimira u Rwanda, nta na kimwe anenga

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Amagare, Thomas Voeckler, yatangaje ko we n’abakinnyi be bakiriwe neza cyane mu Rwanda, ku buryo nta kintu kibi bashobora kunenga. Avuga ko intego yabo ari ukurushaho kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi iri kubera i Kigali. Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 igeze ku munsi wa gatandatu, aho Umujyi wa Kigali…

Soma inkuru yose

Abatishoboye barafashwa kwiga: ASG yatangijwe na Perezida Kagame yamaze gufungura imiryango

Icyari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia cyo gushinga ishuri rigamije kurera abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika cyabaye impamo. Ku wa 25 Nzeri 2025, batangije ku mugaragaro amasomo y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG), ritangiranye n’abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Kenya, Uganda,…

Soma inkuru yose

Rwanda: Afurika ikwiye umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye amavugurura agamije kuwufasha gusohoza inshingano zawo, cyane cyane mu gutuma Afurika ihabwa umwanya uhoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano, kuko ari ho higanjemo ibikorwa byinshi byo kugarura amahoro. Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni yabaye ku wa 25…

Soma inkuru yose

Amagare: Remco Evenepoel “Imana y’Urumuri rw’Igare” yageze i Kigali n’igare ry’agatangaza

GATEOFWISE.COM Mbere yo gusohoka mu ruganda, Remco Evenepoel, Umunya-Belgique uzwi nk’umwirukanka wa mbere mu gusiganwa ku magare mu nzira ngufi wenyine (Individual Time Trial), yahawe igare ryihariye ryakozwe bihuye neza n’uburyo bwe bwo gutwara no ku byifuzo bye bwite. Ni Specialized S-Works Shiv TT 2025, rimwe mu magare ahenze ku Isi rifite agaciro gasaga 30,000…

Soma inkuru yose

Amagare: Umukinnyi wa mbere ku Isi, Tadej Pogačar, yageze i Kigali kwitabira Shampiyona y’Isi

GATEOFWISE.COM Umunya-Slovenia Tadej Pogačar, umaze igihe ari nimero ya mbere ku rutonde rw’Isi mu gusiganwa ku magare, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025. Uyu musore w’imyaka 26 aje kwitabira Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda ku wa 21-28 Nzeri, ikaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika. Pogačar asanzwe…

Soma inkuru yose

Kigali yiteguye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare: Abakinnyi 917 baturutse mu bihugu 110, abantu barenga miliyoni 330 ku Isi biteganyijwe kuyikurikirana

GATEOFWISE.COM Abatuye Isi barenga miliyoni 330 biteganyijwe ko bazakurikira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali, bikaba ari bwo bwa mbere iri siganwa rikomeye ribereye muri Afurika. Uyu ni umwanya w’amateka u Rwanda rugiye kubona kuko ruri mu murongo w’ibihugu bike byahawe icyizere cyo kwakira igikorwa mpuzamahanga cy’uru rwego. Imyiteguro iri kugana ku…

Soma inkuru yose

Uwohoze ari Minisitiri arashinjwa kubeshya umukobwa ko azamurongora bikamutera agahinda gakabije

GATEOFWISE.COM Ku itariki ya 16 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ukurikiranywe na Muganga Chantal wamushinje kumubeshya urukundo no kumusezeranya ko azamugira umugore, ariko nyuma akamwihakana agashaka undi. Chantal avuga ko ibyo byamuteye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bukomeye. Uyu mugore yavuze ko urukundo rwabo rwatangiye mu 2010,…

Soma inkuru yose

Ku wa 17 Nzeri 2025, umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, biyemeza ko bazarushinga vuba aha.

GATEOFWISE.COM Ibi birori byabereye muri Hotel La Palisse i Gashora. Byari biteganyijwe kuba ku gicamunsi, ariko byatangiye bitinze cyane, bitangira ahagana saa tatu z’ijoro mu gihe abari babitumirijwe bari bahageze kuva saa munani z’amanywa. Niyo Bosco akigera aho byabereye, yafashe gitari ye maze ubwo Irene yinjiraga mu cyumba cyari cyateguwe, yamuririmbira indirimbo y’urukundo. Nyuma yamufashe…

Soma inkuru yose

Umugore wa Alexei Navalny ashinja Putin kuba ari we wategetse kwicisha umugabo we

GATEOFWISE.COM/18SEPT Yulia Navalny, umugore wa Alexei Navalny, yongeye gushinja Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuba ari we wagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we. Alexei Navalny yari umwirabura w’ubutegetsi bwa Putin, wamamaye mu kugaragaza ruswa mu buyobozi, kwikubira umutungo wa Leta, n’ubundi bikorwa by’ubucuruzi butemewe. Yashyize ahagaragara amashusho y’inyubako y’agatangaza bivugwa ko ari iya Putin, kandi…

Soma inkuru yose

U Burayi: Abarenze 24,000 bapfuye kubera ubushyuhe bw’imbeho y’impeshyi ya 2025

GATEOFWISE.COM/18SEPT Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Imperial College London bwagaragaje ko mu mijyi irenga 800 yo mu Burayi, abarenga 24,000 bapfuye mu mpeshyi ya 2025 kubera ubushyuhe bukabije. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 68% by’izo mfu ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere rituruka ku bikorwa bya muntu. Dr. Clair Barnes, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo imibare ishobora…

Soma inkuru yose

Scovia, Sadate, Bashabe, Castar na Meddy mu bahataniye ibihembo bya Vision 2050 Summit & Awards 🎉🏆

GATEOFWISE.COM/18SEPT Umunyamakuru Scovia Mutesi, umushoramari Munyakazi Sadate, Kate Bashabe, umunyamakuru n’umunyabigwi mu myidagaduro Bagirishya Jean de Dieu “Castar”, umuhanzi Meddy n’abandi bafite izina rikomeye mu Rwanda, bari mu bahataniye ibihembo byateguwe hagamijwe gushimira abafite uruhare mu ntego z’Icyerekezo 2050. Iki gikorwa, cyiswe Vision 2050 Summit & Awards, gihuza inama nyunguranabitekerezo n’umwanya wo guha icyubahiro abantu…

Soma inkuru yose

Ariel Wayz na Babo bagejejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye

GATEOFWISE.COM/18SEPT Ariel Wayz n’abandi bari bafunganywe nyuma yo gufatirwa mu kabari barenze amasaha yagenwe, bakaza no gupimwa basangwamo ibiyobyabwenge, bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco giherereye i Huye. Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bo mu miryango y’abagiye kugororerwa hamwe na Ariel Wayz, wanabasuyeyo, yemeza ko uyu muhanzi, Babo ndetse n’abo bari kumwe bageze muri iki kigo…

Soma inkuru yose

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bazishyura urugendo rwose mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

GATEOFWISE.COM/18SEPT Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba iri kubera mu Rwanda, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, abagenzi bakoresha bisi rusange bazajya bishyura igiciro cy’urugendo rwose, kubera ko ibyapa bahagararaho byahinduwe. Nk’uko byatangajwe, imihanda izakoreshwa n’amagare izajya ifungwa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, hanyuma igakoreshwa bisanzwe…

Soma inkuru yose

Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zo mu mashuri zishinzwe zikumira ibyaha

GATEOFWISE.COM/17SEPT Ku wa 17 Nzeri 2025, ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabumbwe mu Murenge wa Mamba, habereye igikorwa cyo gushimira no guhemba Anti-crime Clubs, ku bufatanye bw’Akarere ka Gisagara na Polisi y’u Rwanda. Madamu Dusabe Denise, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abanyeshuri bibumbiye muri ayo matsinda gushyira imbere amasomo, ariko…

Soma inkuru yose

Abahinzi ba kawa bari mu mazi abira nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) gitangaje ko kitazongera kubagenera ifumbere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko guhera mu gihembwe cy’ihinga cya mbere cya 2026, abahinzi ba kawa bazajya biyishyurira ifumbire aho kuyihabwa ku buntu nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Ibi byakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’uko ifumbire yatangwaga yari nkeya, kuko buri muhinzi yahabwaga hagati ya 30% na 40% y’ifumbire…

Soma inkuru yose

Nyanza: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ubwo yatwaraga abarwayi barimo uwari wakoze indi mpanuka

Ku wa 3 Nzeri 2025 mu gitondo, imbangukiragutabara y’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza yakoze impanuka ubwo yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi itwaye abarwayi babiri, barimo umwana n’umuntu mukuru wari umaze gukora indi mpanuka. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Nyanza. Dr. Mfitumukiza Jérôme, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, yavuze…

Soma inkuru yose

Volkswagen yashyikirije FERWACY imodoka nshya 114 zizifashishwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasinye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Volkswagen Rwanda, ruzatanga imodoka nshya 114 zizakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Iyi mihango yabereye kuri Stade Amahoro, ahahuriye Perezida wa…

Soma inkuru yose

Ubuhamya bwa Kanani “Giturashyamba” wahagaritse ubuhigi muri Nyungwe nyuma yo kwica inyamaswa zisaga 5000

Kanani Callixte, uzwi ku izina rya Giturashyamba w’imyaka 47 utuye mu Kagari ka Cyanyirankora, Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, yatanze ubuhamya bw’ubuzima bwe bw’igihe kirekire yamaranye n’ishyamba rya Nyungwe mu bikorwa byo guhiga. Yahawe izina Giturashyamba kubera uburyo yahoraga mu ishyamba, ariko ubu avuga ko yicuza cyane kuko ibyo bikorwa ntacyo byamumariye mu…

Soma inkuru yose

Minisiteri y’Uburezi Yatangaje Amanota y’Abanyeshuri Basoje Amashuri y’Isumbuye

Kigali, ku wa 1 Nzeri 2025 – Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, harimo abo mu mashuri rusange (S6), abarangije mu mashuri y’abarezi (TTC), abiga imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ndetse n’abarangije amashuri y’imyuga n’ubuhanga ngiro byisumbuye (TSS). Nk’uko byagarutsweho n’itangazo rya Minisiteri, ikigero cy’imitsindire kiri hejuru ugereranyije n’imyaka yabanje,…

Soma inkuru yose

Nyaruguru: Abashoramari beretswe amahirwe ari mu gushora imari mu burezi

Akarere ka Nyaruguru, gaherereye mu majyepfo y’u Rwanda, kari mu turere turi kwihuta mu iterambere bitewe n’ibikorwaremezo bigenda byiyongera, birimo imihanda, amavuriro, gare n’ibindi bifasha abaturage kwiteza imbere. Kazwi cyane kandi nk’akarere k’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, kuko Kibeho gasurwa n’abasaga miliyoni imwe buri mwaka Nubwo ibyo bikorwa remezo bigenda byiyongera, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bagaragaje…

Soma inkuru yose

Abayobozi ba Gisagara barahamagarira abashoramari gushora imari yabo muri aka karere

Abayobozi b’Akarere ka Gisagara barasaba abashoramari b’imbere mu gihugu ndetse n’abanyamahanga gufata umwanzuro wo gushora imari muri aka karere, bakabyaza umusaruro amahirwe menshi ahari mu nzego zitandukanye. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yavuze ko aka karere gafite amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro, arimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ubukerarugendo bushingiye ku…

Soma inkuru yose

M23/AFC yerekanye abarwanyi ba Congo yafashe

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ryeretse itangazamakuru abarwanyi bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage i Goma no muri Kivu y’Amajyepfo barimo ab’umutwe wa FDLR, Ingabo za Congo FARDC ndetse n’aba Wazalendo. Abo barwanyi bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi, bashinjwa guhohotera abaturage b’abasivile i Goma no kubakorera ibikorwa by’urugomo….

Soma inkuru yose

U Rwanda rurateganya ko ikoranabuhanga rizagabanya ubushomeri ku kigero cyo hejuru

U Rwanda rwiteguye korohereza abari mu rwego rw’ikoranabuhanga kwinjira ku masoko yo mu gihugu Abahanga mu by’ikoranabuhanga basanga uru rwego rufite uruhare runini mu guhanga imirimo mishya kuri benshi, mu gihe leta ivuga ko izakomeza korohereza abari muri uru rwego rw’ikoranabuhanga kwinjira ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Muri 2016 nibwo Umunya-Kenyakazi, Joanna…

Soma inkuru yose

Umwana w’imyaka 16 yiyahuriye Kwa Pasiteri

Tuyizere Amos w’imyaka 16 yasanzwe yimanitse mu cyumba yararagamo mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien mu Mudugudu wa Cyijima, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, aho yabaga nk’umwana mu rugo anabafasha mu mirimp. Uwo musore yasanzwe anagana muri mushipiri bikekwa ko yimanitse, ariko intandaro yo kwiyahura ntiyahise imenyekana. Amakuru dukesha Invaho Nshya…

Soma inkuru yose

Umupaka uzajya urindwa n’u Rwanda na Congo

Tariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, bibifashijwemo na Amerika. Iki gikorwa cyabereye i Washington D.C. Mu kiganiro na Mama Urwagasabo TV, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ingingo nyamukuru igize amahame ngenderwaho ari iy’umutekano nko gukumira ibikorwa by’umutwe…

Soma inkuru yose

“U Rwanda ntirugendera ku bihano” Amb NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga yamaze kubona ko gufatira u Rwanda ibihano atari wo muti, kuko rudashobora kubyishinga ngo bishyire mu kaga abaturage barwo.   Ibihugu birimo u Bubiligi, Canada n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi, mu ntangiro z’uyu mwaka, byokeje igitutu u Rwanda bigera n’aho birufatira ibihano rushinjwa gushyigikira…

Soma inkuru yose

Impamvu zatumye RGB ifunga Grace room Ministries ya KABANDA Julienne

Buri wa Kabiri na buri wa Kane guhera Saa kumi n’imwe z’umugoroba, abantu baba ari urujya n’uruza berekeje i Nyarutarama ahakorera Grace Room Ministries bagiye gusenga. Ku Cyumweru nabwo byaba ari uko guhera Saa kenda z’amanywa. Magingo aya, aya materaniro ntabwo azongera kubaho nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rutangaje ko rwambuye ubuzima gatozi, Grace…

Soma inkuru yose