Munyaneza Moise

Ibimenyetso byakwereka ko urya isukari nyinshi kurusha uko bikwiye

Isukari ni ingenzi ku mubiri, ariko iyo irengeje urugero, ishobora guteza indwara nka Diyabete n’izindi ngaruka ku buzima. Umuhanga mu mirire Céline De Groote, wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko kurya isukari nyinshi, cyane cyane ku mugoroba, bituma isukari mu maraso izamuka nijoro, bigatuma umwijima n’umusemburo wa insulin bidakora neza, maze umubiri…

Soma inkuru yose

Niba unywa inzoga n’itabi, dore imyaka bizatangira kugushegesha

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Laurea muri Finland bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi kandi batitabira imyitozo ngororamubiri bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima guhera mu myaka 36 kugeza kuri 40. Abashakashatsi bavuze ko imyitwarire mibi yo mu busore, nko kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora siporo, itangira kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umuntu ageze…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya kuri Parasomnia itera kurota umuntu agenda cyangwa avuga

Hari abantu barota bagenda cyangwa bavuga batabizi, abandi bakabyuka batamenya aho bari. Ibi bishobora kuba biterwa n’indwara yitwa Parasomnia, igaragazwa n’imyitwarire idasanzwe ibera mu gihe umuntu asinziriye. Abahanga bavuga ko Parasomnia ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ibibazo byo mu mutwe nko guhangayika, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunywa inzoga cyangwa caffeine mbere yo kuryama. Ibimenyetso…

Soma inkuru yose

Uko warwanya umuhangayiko uterwa na telefoni (“Notixiety”)

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bagira impungenge cyangwa umuhangayiko igihe bumvise telefone yabo itanga ubutumwa bumenyesha (notifications). Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko iri ni ishusho y’indwara nshya y’ubumenyi yitwa “notixiety”, ijambo rikomoka kuri “notification” (imenyesha) na “anxiety” (umuhangayiko). Prof. Lieven De Marez wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko RDC nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nk’uko bamwe bari babyibazaho. Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida w’u…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda gushaka kwigarurira igice cya RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko amushinje ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’igihugu cye, ashimangira ko ahubwo ari umuryango wa Tshisekedi ushaka kwigwizaho umutungo kamere wo muri Katanga. Perezida Tshisekedi yari yavuze ibi ubwo yavugaga n’Abanye-Congo baba mu…

Soma inkuru yose

Ibibazo bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu enye zikomeye zigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C. afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibiganiro by’i Washington bigenda neza, ibikorwa bya Leta ya RDC…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kubaka umuturirwa w’akataraboneka hafi ya KCC uzatwara arenga miliyari 90 Frw

U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo kubaka umuturirwa uzaba umwe mu muremure kandi w’igezweho mu gihugu, witwa “Parklane Tower”, uzuzura utwaye miliyoni 62.5$ (arenga miliyari 90 Frw). Iyi nyubako izaba igizwe n’amagorofa 19, ikazubakwa mu Karere ka Gasabo, hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights. Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko bigaragara mu…

Soma inkuru yose

Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 rishyira 02 Ugushyingo 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze hafashwe itsinda ry’abantu batanu (5) barimo umugore umwe (1), bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage. Bafatiwe mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Gihinga. Abatawe muri yombi, bakekwaho Ubujura bw’Amatungo no gutobora Inzu,…

Soma inkuru yose

Igura miliyoni 10 Frw, ikaruhuka igenda: Imibereho n’ubuzima butangaje bw’ifarashi ziba mu Rwanda

Ifarashi ziri mu matungo akomeje gukurura ba mukerarugendo n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, aho zikoreshwa mu gutembera, imyitozo ngororamubiri ndetse no gufata amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihugu hose, zimwe mu farashi zigaragara muri Fazenda, ahari ku musozi wa Mount Kigali, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byihariye mu Mujyi wa Kigali. Ubuzima n’imico y’ifarashi Nk’uko…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa uburyo bushya bwiswe ‘Ghost Posts’ ku rubuga rwa Threads

Urubuga rwa Threads rwa Sosiyete ya Meta rugiye gushyiraho uburyo bushya bwitwa “Ghost Posts”, buzafasha abakoresha gusangiza ubutumwa bugasiba nyuma y’amasaha 24. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha, bukazagera ku barenga miliyoni 400 bakoresha Threads buri kwezi. Ushaka gukoresha ‘ghost post’ azajya akora ubutumwa nk’uko bisanzwe, hanyuma ahitemo akamenyetso k’umuzimu (ghost icon). Iyo post…

Soma inkuru yose

TrAC igiye gushora miliyari 21 Frw mu gukwirakwiza internet mu byaro by’u Rwanda

Ikigo Trans Africa Communications (TrAC) cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 21 Frw mu bikorwa byo gukwirakwiza internet mu bice by’ibyaro mu Rwanda, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’itumanaho zihuse kandi zihendutse. Ibi bije nyuma y’uko TrAC, cyahoze cyitwa Axiom Networks ubwo cyashingwaga mu 2012, kigurwa na ‘Connecting Communities Africa’, ikigo gifite intego yo kuziba icyuho…

Soma inkuru yose

Imwe mu mishinga yo kwitega nyuma y’uko 5G igeze mu Rwanda

Hashize amezi atanu u Rwanda rutangije ku mugaragaro internet yihuta ya 5G, yatangijwe na MTN Rwanda, aho yabanje kuboneka muri Kigali Heights na Kigali Convention Centre (KCC). Iyi internet y’icyiciro cya gatanu izwiho umuvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’iyisanzwe, ikaba ifasha mu bikorwa bitandukanye nko kubaga abantu hifashishijwe uburyo bwo kure, imodoka zigenzurwa n’ubwenge bw’ubukorano,…

Soma inkuru yose

Nvidia yashoye miliyari 1$ muri Nokia, imigabane yayo izamukaho 22%

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Nokia yo muri Finlande yatangaje ko Nvidia, uruganda rukomeye ku isi rukora chips zifashishwa mu bwenge bw’ubukorano (AI), yashoyemo miliyari imwe y’amadolari mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya 6G no gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho. Iri shoramari ryatumye imigabane ya Nokia izamuka ku kigero cya 22% ku isoko ry’imari n’imigabane,…

Soma inkuru yose

OpenAI yasinye amasezerano yatumye igira agaciro ka miliyari 500$

Sosiyete y’ikoranabuhanga OpenAI yasinyanye amasezerano akomeye na Microsoft, azayihindura ikigo gifite inshingano zihabwa n’amategeko mu guharanira inyungu rusange (Public Benefit Corporation – PBC), bigatuma igira agaciro ka miliyari 500$. Aya masezerano mashya azaha OpenAI ubwisanzure busesuye mu mikorere, akuraho imbogamizi zari zihari kuva mu 2019, ubwo Microsoft yatangiraga kugira uruhare runini mu mikorere yayo. Nk’uko…

Soma inkuru yose

Apple yabaye sosiyete ya gatatu mu mateka ifite agaciro ka miliyari 4.000$

Ku Cyumweru, sosiyete y’ikoranabuhanga Apple yabaye iya gatatu mu mateka igeze ku gaciro ka miliyari 4.000 z’Amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane, nyuma yo kurangiza umunsi imigabane yayo ifite agaciro ka miliyari 3.999$. Apple yinjiriye muri iri rwego nyuma ya Nvidia na Microsoft, ebyiri zari zasanzwe zigeze kuri urwo rwego muri Nyakanga 2025. Kuri ubu,…

Soma inkuru yose

Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzatwara arenga miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko umushinga w’indangamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 uzarangira utwaye miliyoni 70 z’amadolari, zingana n’arenga miliyari 101 Frw. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Banki y’Isi ari yo mufatanyabikorwa wa mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho yashoyemo miliyoni 48 z’amadolari (arenga miliyari 69 Frw). Ariko ashimangira…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda miliyoni 4,3 bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Uwatunze telefoni akajya agura ikarita yo guhamagara n’iyo kwitaba ntiyatekerezaga ko hazagera igihe Abanyarwanda barenga miliyoni 4,3 bazaba bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndetse telefoni ikaba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Mu bihe byashize telefoni yakoreshwaga mu gutumanaho gusa, ariko ubu yabaye nk’urusobe rw’ibikorwa by’imari, ubucuruzi n’imibereho. Ubu ibasha gukoreshwa mu…

Soma inkuru yose

U Bushinwa bwohereje mu isanzure umushakashatsi muto mu mateka yabwo

U Bushinwa bwongeye kwandika amateka ubwo icyogajuru Shenzhou-21 cyatangiraga urugendo rwerekeza mu isanzure, gitwaye abashakashatsi batatu barimo n’ukiri muto kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu. Iki cyogajuru cyoherejwe ku wa 31 Ukwakira 2025 hifashishijwe rocket ya Long March-2F, kivanywe ku kigo cya Jiuquan Satellite Launch Centre mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Ni misiyo ya karindwi…

Soma inkuru yose