Ikigo Google cyahaye porogaramu ya ‘Google Docs’ uburyo buhindura inyandiko amajwi, bikozwe na porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ya Gemini.
Niba uri kwandika ibintu runaka ariko ugashaka kubyumva ukoresheje ijwi, aho gufata umwanya ujya kubisoma, hari aho uzajya ukanda kuri ‘Google Doc’ uri kwandikiraho, ibyo wanditse bihindukemo ijwi.
Google kandi yashyizeho ubundi buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha uwandika kunoza neza inyandiko ye, aho umuntu azajya akanda ahanditse ‘help me refine’ ikamuha amahitamo y’uburyo yabikora bikamera neza kurushaho.
Ubu buryo bushya abantu bazatangira kubukoresha mu byumweru biri imbere.
Mu Ukuboza 2024 ni bwo Google yamuritse Gemini ivuguruye ‘Gemini 2.0 Flash’ ifite ubushobozi bwo gukora amashusho n’amajwi, ibyaje byiyongera ku buryo busanzwe bwo gukora inyandiko bwagaragaraga muri Gemini 1.5 Flash.