Impuguke mu by’ubukungu bavuga ko ingamba zihariye zizamura ubukungu Leta y’u Rwanda yashyizeho zikwiye kujyana no gutegura abantu bafite ubumenyi bukenewe mu nzego zose z’ubukungu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyerekana ko urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 48% mu musaruro mbumbe w’Igihugu mu mwaka ushize wa 2024.
NISR ivuga ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025 urwego rwa serivisi rwagize uruhare mu gutanga akazi ku kigero cya 42%.
Inzobere mu by’Ibarurishamibare, Methode Tuyisenge, yasobanuye ko ibi bipimo bivuze ikintu kinini mu bukungu bw’Igihugu.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Faustin Mwambari, yavuze ko urwego rwa serivisi iyo rutera imbere, byongera amahirwe menshi yo guhanga imirimo mishya mu Gihugu.
Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko gushyiraho ingamba zihariye zizamura ubukungu bikwiye kujyana no gutegura abantu bafite ubumenyi bukenewe mu nzego zose z’ubukungu.
Impuguke mu by’Ubukungu, Straton Habyarimana, yashimangiye ko uko abafite ubumenyi biyongera bituma n’ubukungu bw’Igihugu buzamuka neza.
Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyerekana ko urwego rwa serivisi rwazamutseho 10% mu mwaka ushize wa 2024. Ibi byagizwemo uruhare n’ubucuruzi budandaza bwazamutseho 18%, ubwikorezi no gutwara abantu n’ibintu na byo bizamukaho 9%.