Leta ya Congo igiye kujyanwa mu nkiko n’abaturage bayo

Share this post

Abaturage batatu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bajyanye Leta yabo mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, bayishinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Minembwe, David Fati Karambi ukomoka i Goma na Mandro Logoliga Paul ukomoka muri Bunia, batanze iki kirego tariki ya 11 Mata 2025, bunganiwe n’abanyamategeko bane.

Bagaragaje ko ingabo za RDC zagabye ibitero bya drones ku bice bitandukanye bituyemo Abanyamulenge kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2025, birimo Gikangala na Ilundu, bipfiramo benshi, hakomereka benshi, abandi barameneshwa.

Bashinje ingabo za RDC kugaba ibitero by’indege y’intambara ya Sukhoi muri Minembwe tariki ya 10 Werurwe, na byo byapfiriyemo benshi, byangiza ikibuga cy’indege cyaho gisanzwe gikoreshwa n’abasivili.

Masoso na bagenzi be bagaragaje ko uretse ibi bitero n’ibindi byakurikiyeho, Leta ya RDC yanze kurinda Abanyamulenge ibitero imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo yagabye mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Fizi tariki ya 3 Werurwe.

Tariki ya 23 Gashyantare, umutwe witwaje intwaro wa CODECO wagabye igitero mu ntara ya Ituri. Aba Banye-Congo basobanuye ko cyapfiriyemo benshi bo mu bwoko bw’Abahima kandi ko Leta ya RDC itagize ubushake bwo kubatabara.

Urukiko rwa EAC rwagaragarijwe ko Leta ya RDC yahagaritse serivisi za banki n’iz’ubucuruzi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, igamije kubabaza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bagaragaje ko Leta ya RDC yafunze Abanye-Congo b’Abatutsi, ibashinja gukorana n’imutwe yitwaje intwaro. Batanze urugero kuri Olive Kirohaa wafunzwe tariki ya 28 Werurwe.

Muri RDC hamaze igihe kinini humvikana imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo b’Abatutsi. Abatanze ikirego bagaragaje ko bigaragara ko ikigamijwe ari Jenoside kandi ko izi mvugo zikwirakwizwa n’abarimo abayobozi muri Leta.

Basabye uru rukiko gutegeka Leta guhagarika ibitero bigabwa ku Banyamulenge, Abatutsi n’Abahima, igafata ingamba zo kurinda umutekano wabo, ikemera ko ubucuruzi na serivisi za banki bisubukurwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Masoso, Fati na Logoliga kandi basabye uru rukiko gutegeka Leta ya RDC igaha indishyi Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahima z’ibyo babuze n’ibyangirikiye mu bitero bagabweho.

Tariki ya 11 Mata, Umwanditsi w’urukiko rwa EAC yamenyesheje Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ya RDC kwiregura mu buryo bw’inyandiko mu minsi itarenze 45, bitaba ibyo urubanza rukazaba Leta idahari.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *