Ntazinda wayoboraga Akarere ka Nyanza yafunzwe nyuma y’amasaha make akuwe ku mwanya we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, hashize amasaha make ahagaritswe ku mirimo ye.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntazinda yemejwe na Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru IGIHE kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025.
Yagize ati: “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe kubera iperereza ririmo gukorwa. Ubu nta byinshi twatangaza kugira ngo tudahungabanya imigendekere y’iryo perereza.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yari imaze gufata icyemezo cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora akarere, ishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga. Umuyobozi w’iyo Nama Njyanama, Mukagatare Judith, yirinze gutangaza ibirambuye kuri iyo myitwarire.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kongera gutorerwa uyu mwanya mu matora yabaye mu 2021. Mbere yaho, yari amaze imyaka itanu ayobora ako karere.