Muganga Chantal wareze Minister ko yamubeshye urukundo yatsinzwe anacibwa miliyoni

Yisangize abandi

Muganga Chantal uherutse kurega Dr Nsabimana wabaye minisitire amushinja ko yamubeshye urukundo yatsindiwe mu rukiko rwa Nyarugenge anacibwa miliyoni y’amanyarwanda

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hagarutswe cyane ku kirego cyatanzwe na muganga Chantal aho yamushinjaga ko yamubeshye ko azamugira umugore nyuma akaza kumutenguha ibyateje abantu gucika ururondogoro kuko bwari ubwa mbere bene icyo kirego cyumvikanye mu Rwanda.

Uyu muganga yareze asaba indishyi z’akababaro zingana na million 406,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda hakaba hari habariwemo n’amafaranga yavugaga ko agomba kumufasha kwivuga.

Ku rundi ruhande Iyamuremye Maurice wari uhagarariye Nsabimana Ernest muri uru rubanza yaburanye agaragaza ko iki kirego nta shingiro gikwiye gifite kubera ko Nsabimana atigeze akundana n’uwo mukobwa ndetse batanabanye, agasaba ko Nsabimana yahabwa miliyoni 5 Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cya Avoka.

Urukiko rugaragaza ko nubwo uyu chantal avuga ko yakundanye na Nsabimana ariko icyo kirego nta shingiro gifite kkandi ko ntagihamya ihari bityo ko muganga Chantal atsinzwe n”urubanza. Urukiko kandi ruheraho ruca amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ko yashoye Dr Nsabimana mu rubanza rw’amaherere.

Urukiko kandi rwategetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe hinjizwa iki kirego, ihwana n’ibyakozwe muri uru rubanza.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *