Musanze: Arakekwaho kwica umugabo we maze akiyahura

Yisangize abandi

Umutoni Fracoise w’imyaka 37 yasize amarira n’imiborogo mu banana be n’abaturanyi b’umuryango we bazindukiye ku nkuru y’inshamugongo, aho bikekwa ko yivuganye umugabo we witwa Hagenimana Innocent maze na we akiyahura.

Mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025, mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, habaye igikorwa cy’ubwicanyi bwagize ingaruka zikomeye. Umugore witwa Umutoni Francoise akekwa ko yishe umugabo we, Hagenimana, amukubise ifuni mu mutwe, mbere yo kwiyahura. Iki gikorwa cyabaye mu gihe hari amakimbirane hagati yabo, nubwo byari bigaragara ko batigeze bagaragaza ibimenyetso bikomeye byashoboraga gukurura urugomo nk’urwo.

Abaturage b’aho mu gace batangaje ko bumvise abana babiri barira cyane, bituma batangira kugirira amatsiko, bityo basanga mu nzu harimo imirambo ibiri: umugabo yapfuye aryamye ku buriri, mu gihe umugore yari yimanitse mu mugozi, yambaye isutiye n’agakabutura. Abaturage bemeza ko bishoboka ko umugore yishe umugabo we, hanyuma nawe akiyahura nyuma yo kubona igikorwa cye.

Umutoni, umwe mu bana, yavuze ko yari yabasize abatumye kujya kubatirira agasuka gato bita inkonzo, akabwira abaturanyi ko agiye kubagara ibishyimbo ku wa Gatanu. Yavuze ko ubwo yaje, yabajije ibiryo, maze akabwira abana ko bazarya ejo, ariko ntibazi igihe nyirabayazana yishe umugabo we cyangwa igihe yiyahuriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje ko amakuru avugwa kuri iki kibazo yemeza ko Umutoni yaba yarishwe umugabo we mbere yo kwiyahura, ariko akavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’ubu bwicanyi.

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, binyuze mu mvugizi wayo, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko imirambo y’abapfuye yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma. Yashimangiye ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu, ndetse asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bijyanye n’imiryango ifitanye amakimbirane ashobora gutera ibyago nk’ibi.

Amakuru ava mu baturanyi yerekana ko amakimbirane hagati y’aba babyeyi yashobora kuba yaranatewe n’uko umugabo wa Umutoni yari yaragurishije ishyamba yari asangiye n’abashiki be amafaranga agera ku yo kuyikubira. Ubu bwicanyi bwasize abana babiri: umwe w’imyaka 8 n’undi w’imyaka 3, bagiye gusigara mu buzima butunguranye nyuma y’uru rupfu rw’ababyeyi babo.

Polisi ikomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira amakimbirane mu miryango, bakaba bamenyesha inzego zibifite mu nshingano hakiri kare kugira ngo ibibazo bitaba ibyago bikomeye nk’ibi.Musanze: Arakekwaho kwica umugabo we maze akiyahura


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *