Umugabo witwa NSHIMIYIMANA Emmanuel ufite imyaka 38 yacakiwe n’abanyerondo bakorera mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gifunga, umudugudu wa Rugarama, arakekwaho kwica umugore we MUGWANEZA Julienne w’imyaka 32.
Mu gitondo cyo kuri Pasika uyu mugabo Emmanuel nibwo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na BIZIYAREMYE Colenel wari warahaye icumbi uyu muryango.
Abaturanyi batabaye nyuma yo gutabaza Kwa Colonel ku bw’amahirwe make basanze uyu Emmanuel amaze kwica umugore we.
Abatarunyi ba Nyakwigendera Julienne batangaje ko bari babanye mu makimbirane, dore ko yariyarahukanye ariko akaza kugaruka mu minsi mike yari ishize. Nyakwigendera asize abana babiri (2).
Ubuyobozi bwagiriye inama abaturage yo kwirinda ubusinzi, dore ko ngo aba bari bafitanye amakimbirane ashingiye k’ubusinzi.
Umurambo wa Nyakwigendera urigusuzumirwa ku bitaro bya Kabgayi NSHIMIYIMANA Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya R.I.B ya Nyamabuye mu gihe iperereza rigikorwa.