PAC Yashimangiye Gukurikiranira Hafi Inzego Zagaragayemo Imicungire Mibi y’Umutungo wa Leta

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama yatanze ku nzego zagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, hagamijwe gukomeza kubazwa inshingano no kunoza imiyoborere. Ibi byagarutsweho nyuma y’uko inzego zitandukanye za Leta zitumijwe gusobanura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta….

Soma inkuru yose

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, ishimangira ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 05 Kamena 2026 mu bukangurambaga bwabereye kuri Muhanga Regional Stadium mu Karere ka Muhanga, bwahuje Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi…

Soma inkuru yose

Nshimiyimana Emmanuel ukekwaho kwica umugore we yafashwe n’abanyerondo.

Umugabo witwa NSHIMIYIMANA Emmanuel ufite imyaka 38 yacakiwe n’abanyerondo bakorera mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gifunga, umudugudu wa Rugarama, arakekwaho kwica umugore we MUGWANEZA Julienne w’imyaka 32. Mu gitondo cyo kuri Pasika uyu mugabo Emmanuel nibwo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na BIZIYAREMYE Colenel wari warahaye icumbi uyu muryango. Abaturanyi batabaye…

Soma inkuru yose