Ntiharamenyekana icyateye inkongi mu gakiriro ka Gisozi

Yisangize abandi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko kugeza mu ma saa sita yo kuri uyu wa Gatanu, hari hataramenyekana icyayiteye.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi kandi ko Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego bakora ubugenzuzi.

Yagize ati: “Nk’Umujyi wa Kigali dukora ubugenzuzi buhoraho kandi tukabukorana n’inzego zitandukanye zibifitiye ububasha n’ubunararibonye noneho tukagira ibyo dusaba abantu batandukanye atari na hano ku Gisozi gusa.

Hano twaherukaga kuhakora ubugenzuzi n’izo nzego zitandukanye ku itariki 22 Gicurasi 2025 tureba ibintu bitandukanye, icyo tuzakomeza gukora ni ugushyira ingufu cyane mu gutuma ibyo twabasabye babishyira mu bikorwa.”

Yakomeje asobanura ko nta burangare bwabayeho cyane ko hataramenyekana icyateye inkongi.

Ati: “Biragoye kuvuga ko habayeho uburangare cyane cyane ko tutaramenya icyateye iyo nkongi, kuko Polisi iracyagerageza kuzimya, umuriro urimo urihembera, ku buryo nta muntu wigeze yemererwa kujyamo.”

Ntirenganya yasobanuye ko ko hari ibyo basaba abantu kwitwararikaho ngo hirindwe inkongi.

Ati: “Gusa ntibibuza ko no muri iryo genzura hari ibyo twari twabasabye harimo kizimya moto, tubasaba kongera inzira abantu banyuramo igihe habaye inkongi y’umuriro.

Yasabye abantu kwirinda kuhakorera ibikorwa bitahagenewe.

Ati: “Ikindi ahantu hakorera abantu benshi by’umwihariko ahubatse amasoko dukunda gusaba abantu kutongeramo ibintu bitarahagenewe, kuko usanga baba bashaka gukoresha umwanya wose uboneka, ugasanga umwanya bateretsemo utuntu n’utundi.

Yatanze urugero nk’aho mu isoko ryo mu Mujyi    bashyiramo nk’udukiyosike mo hagati kandi bagatangira no gutekeramo ibintu bishobora kuba ikibazo.

Muri bwa bugenzuzi bukorwa, barabasura bakabagira inama kugira ngo bibe byafasha kurinda igihombo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yagize ati: “Turabasura tukabereka ko ibyo bintu bidakwiye, ndetse tukabasaba kubikuraho rimwe na rimwe bakumva ko bakwiye kuba batabikuraho ariko uru ni rugero rwiza rutwereka ko ibyo tuba dusabwa tugomba kubishyira mu bikorwa kuko iyo inkongi ibaye haba ibihombo binini.”

Muri ako gakiriro ka Gisozi, ni ku nshuro ya kane gafashwe n’inkongi, iheruka yabaye muri Gicurasi 2023.


Yisangize abandi

One thought on “Ntiharamenyekana icyateye inkongi mu gakiriro ka Gisozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *