Myugariro w’umunyarwanda Omborenga Fitina, uherutse gusinyira APR FC wavuye muri Rayon Sports, yatangaje ko atazongera kuyikinira kubera ibihe bikomeye yanyuzemo muri iyo kipe, birimo n’ibirego byo kurya ruswa yemeza ko ari ibinyoma byamugizeho ingaruka zikomeye.
Omborenga yari yaravuye muri APR FC mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022/23, ubwo amasezerano ye yarangiraga maze ikipe y’Ingabo ntiyifuza kuyongera. Yahise yerekeza muri Rayon Sports aho yamaze umwaka umwe, ariko ntiworoheye na gato nk’uko yabivuze mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma yo kongera gusinyira APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri.
Yagize ati: “Umwaka namaze muri Rayon Sports ntiwari woroshye, cyane cyane mu mpera za shampiyona. Habayemo ibintu byinshi byateye ubwoba, byatumaga umuntu acika intege.”
Yongeyeho ko n’ubwo yari afite inyota yo gutsindira ibikombe Rayon Sports nk’uko yari yabikoze muri APR FC, byamubereye urujijo kubona bamwe mu bayobozi b’ikipe batangiye kumushinja ruswa mu buryo butaziguye, bikamucisha intege.
“Nta muyobozi wigeze ambwira ngo ‘wariye ruswa’, ariko nagendaga nigizwayo bucece. Numvaga abantu bavuga ibintu bikomeye hanze aha, ukibaza niba koko bishoboka ko bashinja umuntu ruswa atari ukuri.”
Yakomeje avuga ko ibyo birego byamugizeho ingaruka ku buryo no mu myitozo atari akigira umuhate nk’uko byahoze.
“Najyaga mu myitozo nkumva nsa n’uwacitse intege, nkibaza nti ‘nindamuka ngiye mu kibuga abantu banshinja ruswa bazambona gute?’”
Omborenga yavuze ko igihe yamaze muri Rayon Sports cyamweretse ko iyo udafite kwihangana ushobora kuva mu mupira w’amaguru cyangwa ugakora ibikorwa bitakwubahisha muri rubanda.
Yagize ati: “Nari nariteguye ko nzamara amezi abiri ntahembwa, ariko ibyo byari ntacyo bimbwiye. Nakomezaga kubona ibibazo byinshi muri Rayon Sports, nkavuga nti ‘aha hantu hashobora kukurimbura niba udafashe umwanzuro wo kuhava.’”
Uyu mukinnyi wahoze akinira APR FC mu gihe cy’imyaka irindwi, yavuze ko adashobora kongera gukinira Rayon Sports bitewe n’ibibazo yahaboneye n’akarengane yahuye na ko.
“Rayon Sports sinasubirayo. N’iyo bampa ikiguzi kingana iki sinahagarara imbere y’abantu batarigeze banemera ko nta kibi nakoze. Narenganaga, nta na kimwe cy’ukuri cyarimo.”
Omborenga yemeje ko yagarutse muri APR FC afite icyizere cyo kongera kuzamura urwego rwe nyuma y’umwaka avuga ko wamugoye cyane. Yabaye umwe mu bakinnyi batandukanye na Rayon Sports barimo na Iraguha Hadji na Bugingo Hakim, bari bavuye muri iyo kipe vuba aha.
Myugariro w’umunyarwanda Omborenga Fitina, uherutse gusinyira APR FC avuye muri Rayon Sports, yatangaje ko atazongera kuyikinira kubera ibihe bikomeye yanyuzemo muri iyo kipe, birimo n’ibirego byo kurya ruswa yemeza ko ari ibinyoma byamugizeho ingaruka zikomeye.