Yago

Yago yaciye amarenga yo gutandukana n’umukobwa baherutse kubyarana

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukanya, buri umwe agatangira ubuzima bwe. Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.” Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise…

Soma inkuru yose
Neymar

Neymar yongereye amasezerano muri Santos FC

Neymar Junior yongereye amasezerano y’amezi atandatu muri Santos FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Brésil. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yasubiye muri iyi kipe muri Mutarama 2025 nyuma yo gutandukana na Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite. Byavugwaga ko Neymar ashobora kuzasubira ku Mugabane w’i Burayi ariko yahisemo kumvira umutima we aguma muri Santos FC. Yagize…

Soma inkuru yose
Umusirikare wishe abandi

Walikale: Umusirikare wasinze yishe bagenzi be batatu, akomeretsa benshi

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu muri gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, abandi umunani barakomereka. Mu gitondo cyo ku wa 24 Kamena 2025 ni bwo uyu musirikare yakoze aya mahano. Abashinzwe umutekano basobanuye ko iyi myitwarire yayitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga. Abaturage bo batekerezaga ko ari…

Soma inkuru yose
Abakozi ba UR

Harumvikana uruhererekane mu kibazo cy’abarenga 150 bakoze imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda bakamburwa

Abaturage 150 bavuga ko bamaze imyaka ibiri bambuwe na Kompanyi yabahaye akazi mu kubaka muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, mu gihe nyiri iyi kompanyi avuga ko na we yambuwe n’indi yari yamuhaye akazi. Aba baturage bavuga ko iyi kompanyi bakoreye yitwa METCO Ltd, ihagarariwe n’uwitwa Kanyandekwe Fils batahwemye kwishyuza, ariko imyaka ikaba ibaye…

Soma inkuru yose

Omborenga Fitina yikomye Rayon Sports,ahamya ko yahaboneye akarengane

Myugariro w’umunyarwanda Omborenga Fitina, uherutse gusinyira APR FC wavuye muri Rayon Sports, yatangaje ko atazongera kuyikinira kubera ibihe bikomeye yanyuzemo muri iyo kipe, birimo n’ibirego byo kurya ruswa yemeza ko ari ibinyoma byamugizeho ingaruka zikomeye. Omborenga yari yaravuye muri APR FC mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022/23, ubwo amasezerano ye yarangiraga maze ikipe y’Ingabo ntiyifuza…

Soma inkuru yose

Brown Joel yaje i Kigali; Fayzo afata igice cy’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond

Indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz ni umwe mu mishinga y’umuziki yitezwe cyane mu mpeshyi ya 2025, kubera uburyo yahurijwemo ibyamamare bitandukanye, amafaranga yagiye ku ikorwa ryayo ndetse n’uburyo izaba isohotse mu mashusho yihariye. InyaRwanda yamenye ko mu mezi ashize, umuhanzi Brown Joel wo muri Nigeria yageze i Kigali, mu rugendo rwihariye…

Soma inkuru yose

Ibintu 10 wakora umukobwa akakwirukanka inyuma

Iyo uri Umusore hari igihe uba ubona Ko umukobwa ushobora kugukunda Ari Mama wawe, abagore bakuze , Abo mu muryango wawe ndetse N’abana bato! Ese wibaza impamvu inkumi wifuza ko Mwakundana zitakureba n’irihumye? Rimwe na rimwe utekereza ko ari wowe Kibazo, kubera ko ugerageza gutereta ariko bikarangira nabi. Dore impamvu bishobora kurangira nabi: Birasekeje guhura…

Soma inkuru yose

Musanze: Gashaki umugabo yatoraguwe ku muhanda yapfuye, hakekwa ubusinzi

Mu Karere Musanze, Umurenge wa Gashaki, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Buzoza mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa Rumbiya Eric, watoraguwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’inzoga cyangwa indi mpanuka yaba yabayeho nyuma yo kunywa. Rumbiya Eric, w’imyaka 40, yasanzwe munsi y’umukingo ku muhanda, aho abamubonye bwa mbere bavuze ko yari…

Soma inkuru yose

Vestine Ishimwe yakorewe ‘Bridal Shower’ yitegura kurushinga n’Umunya-Burkina Faso

Umuhanzikazi Ishimwe Vestine uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower) mu rwego rwo kwitegura kurushinga n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso. Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, byitabirwa n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi….

Soma inkuru yose
HE Kagame Paul na Madamu we

Amateka ya HE KAGAME Paul kuva avutse

Hari ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 1957, ubwo KAGAME Paul yabonaga izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango wa BISINDA Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n’abarutuye. Itariki ye y’amavuko yahuriranye n’uwa Gatatu yavukiyeho inshuro zitandukanye nko mu 2019 yizihiza imyaka 62 no mu 2013 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka…

Soma inkuru yose

Israel VS Iran: Ni inde ufite indege z’intambara zikomeye?

Ushobora kugira abasirikare benshi, batojwe neza kandi bafite ubushake, ariko iyo udafite intwaro zigezweho, biragora cyane gutsinda urugamba hashingiwe ku miterere y’intambara zigezweho. Iran na Israel biri mu ntambara karundura, ndetse ibikoresho birimo indege za gisirikare ziri mu za mbere ku Isi, biri kwifashishwa muri iyi ntambara. Duhereye nko ku bijyanye n’indege z’intambara, Israel ni…

Soma inkuru yose

Perezida Samiya wa Tanzania yahaye gasopo abapfumu bo mu gihugu cye

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye abapfumu n’abavuzi gakondo kwitwararika mu gihe cy’amatora, birinda kubeshya abakandida cyangwa gukora ibikorwa bishobora guteza umwiryane mu gihugu. Ibi yabitangaje ku wa 21 Kamena 2025, ubwo yari mu birori by’umuco bya Bulabo Cultural Festival byabereye mu Ntara ya Mwanza. Perezida Samia yavuze ko hari bamwe mu banyepolitike bashobora…

Soma inkuru yose

Impumuro mbi yo mu kanwa iterwa ni ki ku bantu bakuze

Iyo umuntu akuze, umubiri we utangira guhindura impumuro cyane cyane iyo mu kanwa, uretse impumuro mbi yo mu kanwa usanga n’umubiri wose wibasirwa niyo mpumuro mbi. Abenshi bayita impumuro y’abantu bakuze. Dore impamvu 2 zishobora gutera iyo mpumuro mbi. 1. Ibi biterwa n’ikinyabutabire kitwa 2‑nonenal, giterwa n’uko amavuta ari ku ruhu atangira kwangirika bitewe nuko…

Soma inkuru yose

Iran yateguje ibyago by’ibihe byose nyuma y’igitero yagabweho na Amerika

Iran yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishoye mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli ikagaba ibitero; bizagira ingaruka z’igihe kirekire. Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibyo bitero ari iby’ubugome kandi bigiye kubyara akaga gakomeye. Yagize ati: “Ibi bitero ni amahano kandi bizagira ingaruka z’ibihe byose.” Nubwo kugeza ubu ntacyo Umuyobozi…

Soma inkuru yose