Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye yashyikirije Umwami wa Brunei Darussalam, Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu. Izo nyandiko Amb. Uwhihanganye akaba yazitanze ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025. Brunei Darussalam ni igihugu gito giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Umugabane wa Aziya mu majyaruguru y’inkengero z’ikirwa cya…

Soma inkuru yose

Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwagize icyo buvuga ku mvururu zabaye ubwo Rayon Sport yakinaga na Bugesera FC

Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko bwababajwe bikomeye n’ibyabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, mu mukino wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports FC, utabashije kurangira. Ibyabaye bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, gukina mu mucyo no kubahana. Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports burashimangira ubushake bwo gukorana…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yishwe n’utaramenyekana amutemaguje umupanga ku ijosi n’umusaya w’ibumoso. Byabereye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, bikaba bikekwa ko byakozwe n’uwasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Nyurangirinshuti ni umupfakazi wiciwe umugabo…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame, Clare Akamanzi, na Amadou Gallo baganiriye ku iterambere rya BAL

Perezida Paul Kagame yahuye n’abayobozi ba NBA baganira ku iterambere rya Shampiyona Nyafurika ya Basketball (Basketball Africa League) rikomeje kuba ubukombe muri Afurika. Mu bo yakiriye harimo Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa Clare Akamanzi, Perezida w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) Amadou Gallo Fall n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa Mpuzamahanga muri NBA Leah McNab. Perezida Kagame na Madamu…

Soma inkuru yose

Yakoze amahano- Boris Johnson kuri Starmer wahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2019 kugeza mu 2022, yatangaje ko Keir Starmer uyoboye Guverinoma y’igihugu cyabo kuva muri Nyakanga 2024 yakoze ikosa rikomeye ryo guhagarika gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira batemewe n’amategeko. Guverinoma yayoborwaga na Boris muri Mata 2022 yagiranye n’iy’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira no…

Soma inkuru yose

HE Paul KAGAME ati: ” Ntabwo dufite byinshi byatuma duteta”

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga muri ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasobanurira ko uko Abanyarwanda babayeho, badashobora guteta kuko badafite byinshi byatuma bitwara batyo. Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nko mu kindi gihugu cyangwa indi sosiyete, Abanyarwanda bafite uburyo bwabo, bafite ibibazo byabo, bafite uko bahangana na…

Soma inkuru yose

Umuhungu wa perizida wa Uganda Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yasariye Beyonce

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF), Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa perizida wa Uganda Yoweri MUSEVENI, ntahwema gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ko yasariye umukobwa w’umuririmbyi akaba umugore wa Jay-Z ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Beyonce. Abanyujije mu ruhererekane rwa post asangiza abamukurikirana kuri X Muhoozi avuga ko yatanga ibyo afite byose kugira ngo yegukane…

Soma inkuru yose

Mexique: Umukobwa yarashwe ari ‘live’ kuri TikTok

Umukobwa w’imyaka 23 wo muri Mexique witwa Valeria Marquez, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yishwe arashwe ubwo yasusurutsaga abakunzi be imbonankubone ku rubuga rwe rwa TikTok (TikTok live). Marquez wari ufite abamukurikira ku mbuga nkorambaga barenga 113.000, yagabweho igitero ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo yari ari kuganira n’inshuti ze. Iperereza ku rupfu rwe riracyakomeje…

Soma inkuru yose

Inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo zigiye kuzanwa muri parike y’Akagera

Pariki y’Igihugu y’Akagera irateganya kwakira inkura 70 ziturutse muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa kinini cyo kwimura inyamaswa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere gifite umubare munini w’inyamaswa zinjizwa icya rimwe mu Rwanda Izi nkura zishobora kugira ibiro bishobora kugera kuri toni ebyiri, zikazakora urugendo rwa kirometero 3,400 zigana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Mu itangazo abashinzwe…

Soma inkuru yose

Uruganda rutunganya urumogi rugeze kuri 83%

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa remezo by’icyiciro cya mbere cyo gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi bimaze kugerwaho ku kigero cya 83%. Urwo rwego ruherutse kubibwira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo rwasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingongo y’imari ya 2024/2025. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagize ati: “Imirimo imaze kugerwaho ku…

Soma inkuru yose

Musanze: Abagabo 2 bari gukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 55

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze burimo gukurikirana abagabo babiri bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umukecuru w’imyaka 55, bamutemesheje umuhoro ndetse bakanamuca ukuboko. Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku wa 29 Mata 2025 mu Mudugudu wa Nyakazenga, Akagari ka Rutenderi, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke. Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, nyakwigendera yari yagiye mu murima we…

Soma inkuru yose

Munyakazi Sadate : Nigeze gukena kugera ku rwego ngurisha intebe zo mu nzu

Umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yatangaje ko hari ibihe bibi yagize mu buzima bwe kugera ku rwego yakennye bikaba ngombwa ko agurisha intebe zo mu nzu kugirango abashe kuba yabona amafaranga. Ibi Munyakazi Sadate yabigarutseho mu kiganiro kihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, Muri iiki kiganiro yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku buzima…

Soma inkuru yose

Dore ibyiza byo kurarana amasogisi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurara wambaye amasogisi byongerera umuntu amahirwe yo gusinzira vuba ugereranyije n’umuntu uryamye atayambaye, ndetse bikanongera igihe umuntu amara asinziriye. Inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe zishingiye ku bitotsi mu bitaro bya Cleverland, yashimangiye ko kwambara amasogisi ugiye kuryama bituma umubiri ugira ubushyuhe ibitotsi bikihuta kuza. Asobanura ko mu masaha y’amanywa umubiri…

Soma inkuru yose