Musanze: Arakekwaho kwica umugabo we maze akiyahura

Umutoni Fracoise w’imyaka 37 yasize amarira n’imiborogo mu banana be n’abaturanyi b’umuryango we bazindukiye ku nkuru y’inshamugongo, aho bikekwa ko yivuganye umugabo we witwa Hagenimana Innocent maze na we akiyahura. Mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025, mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, habaye igikorwa cy’ubwicanyi bwagize…

Soma inkuru yose

Google Docs ubu ifite ubushobozi bwo guhindura inyandiko ikayishyira mu majwi

Ikigo Google cyahaye porogaramu ya ‘Google Docs’ uburyo buhindura inyandiko amajwi, bikozwe na porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ya Gemini. Niba uri kwandika ibintu runaka ariko ugashaka kubyumva ukoresheje ijwi, aho gufata umwanya ujya kubisoma, hari aho uzajya ukanda kuri ‘Google Doc’ uri kwandikiraho, ibyo wanditse bihindukemo ijwi. Google kandi yashyizeho ubundi buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha…

Soma inkuru yose

Bull Dogg yasabye HE Paul KAGAME itike yo kuzareba Arsenal ku mukino wa nyuma wa Champion League.

Umuhanzi Bull Dogg yasabye HE Paul KAGAME itike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma wa Champion League. Abicishije kuri Instagram, umuhanzi Bull Dogg yasabye HE Paul KAGAME itike yo kuzajya kureba umukino wanyuma wa Arsenal. Mu butumwa yageneye HE yagize ati: “Sinigeze nshidikanya ku Mana kuva navuka, nyuma yo kubona Arsenal vs Real Madrid to…

Soma inkuru yose

Kigali: Umugore yamennye isombe ishyushye ku mugabo we

Umugore w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge,akurikiranyweho gukomeretsa umugabo we amumennyeho isombe ishyushye. Amakuru dukesha bagenzi bacu bo kuri Radio/TV10, avuga ko  yemera icyaha, akavuga ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’umujinya yatewe no gusanga umugabo we asangira n’indaya mu kabari. Uyu mugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge,…

Soma inkuru yose

Nta munyamahanga uzongera kwiga muri Amerika! Donald Trump yarahiye.

Ubuyobozi bwa Trump bwabujije University ya Harvard kutakira abanyeshuri bashya babanyamahanga. White house yasabye kaminuza zikomeye cyane nka Harvard kugenzura uko bakira abanyeshuri bashya, uko batanga akazi ku bakozi bashya, ndetse n’uko bigisha. Ibi byakozwe ngo murwego rwo kurwanya “antisemitism” (ivangura rikorerwa abayahudi) Noem umwe mu bashinzwe umutekano yasabye Harvard kwerekana ibyo yita ibirego by’urugomo…

Soma inkuru yose

BOMBORIBOMBORI MURI 1:55 AM. Element na Coach Gael barazira iki?

Umunyamuziki akaba na producer wamamaye nka producer Element wabarizwaga mu nzu y’umukire coach Gael agenda agaragaza ko yamazekwitandukanya n’uyu mukire. Element amaze iminsi atagaragara mu bi-korwa bitandukanye bya 1:55 AM, ibi bikaba bica amarenga yo gusohokamuri iyi nzu, dore ko n’amasezerano ye agiye kugera ku musozo.Muri iya nkuru twabakusanyirije ibimenyetso bitanu (5) byerekana ko Element…

Soma inkuru yose

Virgil van Dijk yongeye amasezerano muri Liverpool nyuma ya Mohamed Salah anatanga amagambo meza Ku ikipe

Virgil van Dijk usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Liverpool yongeye amasezerano y’imyaka ibiri muri Liverpool azageza muri 2027. Ikipe ya Liverpool kuri uyu wa Kane yatangaje ko Virgil w’imyaka 33 yongeye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe. Aje akurikiye Mohamed Salah nawe waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe, aba bombi amasezerano bari bafite…

Soma inkuru yose

Abafite imitungo kuri Gare ya Nyabugogo baratangira kubarurirwa imitungo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, hatangira igikorwa cyo kubarura imitungo n’ibikorwa by’ubucuruzi bizimurwa mu rwego rwo kuvugurura Gare ya Nyabugogo. Ni igikorwa kigiye gukorwa n’abakozi ba Sosiyete Mpuzamahanga BESSTLtd, ikorera mu Rwanda ibijyanye n’inyigo z’ubwubatsi n’ibidukikije, igenagaciro no gusesengura ibyago by’ingaruka z’ibidukikije. Iri barura riratangira…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwasobanuye aho Ihuriro AFC/M23 rivana intwaro

“Iyo bigeze ku ntwaro, umuterankunga wabo wa mbere mu by’ukuri ni Ingabo za Congo (FARDC), kubera ko buri ntambara M23 yarwanye ikanayitsinda ingabo zarahungaga zigasiga intwaro ahongaho.” Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Anastasiya Lavrina, umunyamakuru w’ikinyamakuru ‘AnewZ’. Yavuze ko mu myaka itatu ishize M23 yabashije gukusanya intwaro nyinshi n’ibikoresho bya…

Soma inkuru yose

Meya wa Nyanza yatawe muri yombi nyuma yo kweguzwa na njyanama y’Akarere.

Ntazinda wayoboraga Akarere ka Nyanza yafunzwe nyuma y’amasaha make akuwe ku mwanya we Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza, hashize amasaha make ahagaritswe ku mirimo ye. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntazinda yemejwe na Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru IGIHE kuri…

Soma inkuru yose

DJ Ira yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda yahawe na Perezida

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga umuziki, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, yarahiriye ku mugaragaro kuba Umunyarwandakazi byemewe n’amategeko. Tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Kagame yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena,…

Soma inkuru yose

Ese umukwe n’umugeni bazajya batanga umusoro? RRA irabivugaho iki?

Ku wa 14-04-2025, amakuru yacicikanye ku mbugankoranyambaga nka X, yakuruye impaka za ngo turwane. Aya makuru agaragaza ko abakora ubukwe bazajya bishyura umusoro. Ubuyobozi bwa RRA (Rwanda Revenue Authority) bubajijwe ku byiri tangazo bwagize buti: “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamesha abantu Bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivise (service) zishyurwa mu birori…

Soma inkuru yose

Ese Mukura Victory Sport Yaba yatewe Mpaga na Rayon Sports ?

Mukura Victory Sport ishobora gutegwa mpaga ku mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro yari yakiriyemo Rayon Sports ugasubikwa kubera ikibazo cy’amatara yo muri Sitade ya Huye yatinze kwaka naho yakiye iminota mike agahita yongera akazima. Ingingo ya 38. 3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo…

Soma inkuru yose

Umukino wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports urasubitswe bitunguranye

Kuri uyu wa Kabiri,Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2024-2025 wasubitswe wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye wasubitswe nyuma y’iminota 27 kubera amatara yazimye bitunguranye. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminota yari imaze gukinwa ariko nanone habayemo guhagarara iminota umunani muri yo dore ko umupira ugenda wakinwe iminota 19 yonyine. Ni…

Soma inkuru yose

Trump yashinje Biden wahoze ayobora iki gihugu guteza intambara muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje Joe Biden yasimbuye ku butegetsi ari we wateye intambara yo muri Ukraine. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022 idakwiye kumwitirirwa, ahubwo ari iyatewe n’ubuyobozi bwa Joe Biden….

Soma inkuru yose

The Ben yongeye kugaragaza ko ari umwami w’umuziki mu Rwanda.

Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki w’u Rwanda yegukanye ibihembo bitatu (3) muri bitanu yarahataniye. Ibi ni ibihembo bitangirwa muri Kenya, Nairobi bikaba bihatanirwa n’ibirangirire bya Africa y’uburasirazuba EAEA. Ibihembo The Ben yegukanye birimo igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda, indirimbo y’umwaka ufite amashusho mu Rwanda (indirimbo iri Kiri album ye) nkaho…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda babiri basoje amasomo y’igisirikare mu Bwongereza

Abanyarwanda babiri barimo umuhungu wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Royal Military Academy riherereye i Sandhurst mu Bwongereza. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yagaragaje ko Yuhi Cesar na Mugisha Blaine basoje amasomo tariki ya 11 Mata 2025. Ambasaderi Busingye yagize ati “Mushimirwe cyane…

Soma inkuru yose

Leta ya Congo igiye kujyanwa mu nkiko n’abaturage bayo

Abaturage batatu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bajyanye Leta yabo mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, bayishinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Minembwe, David Fati Karambi ukomoka i Goma na Mandro Logoliga Paul ukomoka muri Bunia, batanze iki kirego tariki ya 11 Mata 2025, bunganiwe n’abanyamategeko bane. Bagaragaje…

Soma inkuru yose