RBC iributsa Abanyarwanda ko benshi bafite Diabètes batazi ko bayirwaye
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyongeye gukangurira Abanyarwanda kwisuzumisha indwara ya Diabètes, nyuma y’ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abayifite ku Isi batazi ko bayirwaye. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Lauryn Stafford wo mu kigo Institute for Health Metrics and Evaluation cya Kaminuza ya Washington, bwashyizwe ahagaragara muri Nzeri 2025. Bwerekanye ko 44% by’abafite Diabètes…
