Ifungwa ry’inganda zenga inzoga ryakiriwe rite? Abanyamakuru n’abasesenguzi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye

Icyemezo cya Rwanda FDA cyo gufunga inganda zenga inzoga zitujuje ubuziranenge cyakomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko kirengera ubuzima bw’abaturage, mu gihe abandi bagaragaza ko cyagize ingaruka ku bakozi n’ubukungu. Mu kiganiro cyakozwe na Taarifa Rwanda, abanyamakuru, umukozi wa sosiyete sivile n’umwe mu bakozi b’uruganda rwafunzwe bagaragaje uko babibona. Umunyamakuru Alex Ngarambe, ukorera…

Soma inkuru yose

Perezida Tshisekedi yahaye ingabo za Uganda imodoka 10 z’intambara

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyikirije Ingabo za Uganda (UPDF) imodoka nshya 10 zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Pickup mu rwego rwo gushimira uruhare zikomeje kugira mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), binyuze mu gikorwa cya gisirikare gihuriweho kizwi nka Operation Shujaa. Izi…

Soma inkuru yose

U Burundi bwagize impungenge nyuma y’uko umurwanyi wa RED Tabara ageze mu gihugu avuye muri Canada.

Kuwa 2 Kanama 2026, umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara washyize hanze amashusho y’abarwanyi babiri bawugiyemo, bavuga ko bishimira icyemezo bafashe cyo kwifatanya n’urugamba bavuga ko rugamije kubohora u Burundi. Muri ayo mashusho hagaragaramo Umurundikazi wavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu kazi yakoraga muri Canada kugira ngo yinjire muri RED Tabara, avuga ko ashaka…

Soma inkuru yose

Dr Sabin Nsanzimana: Dukwiye gufata inzoga zitujuje ubuziranenge nk’icyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 500 bagejejwe ku mavuriro atandukanye mu gihugu bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abagera kuri 50 bahasize ubuzima. Kuva kuwa 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ibikorwa by’inganda umunani zikora inzoga…

Soma inkuru yose

Nigeria: Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 12, abagore n’abana barashimutwa.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku mudugudu wo muri Leta ya Sokoto, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, bica abantu 12 banashimuta abagore n’abana. Umwe mu baturage batuye mu gace kagabweho igitero yavuze ko abantu batandatu bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu yabo nyuma yo gutwikirwa n’abagabye icyo gitero. Nk’uko…

Soma inkuru yose

FDA yafunze inganda 8 zirimo n’urwa Nguvu Gin zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda umunani zengaga inzoga ndetse kizambura uburenganzira bwo gukora, nyuma yo gusanga ibikorwa byazo bitujuje ibisabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izi nganda zitagifite uburenganzira bwo gukomeza gukora cyangwa gushyira…

Soma inkuru yose

Diamond Platnumz yongeye kuba umubyeyi ku nshuro ya gatanu

Byamaze kuba impamo! Diamond na Zuchu bibarutse, Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, n’umugore we Zuchu, bibarutse umwana wabo wa mbere, inkuru yakiriwe n’ibyishimo n’abakunzi babo bo hirya no hino muri Afurika. Amakuru y’ivuka ry’uyu mwana yaje nyuma y’iminsi havugwa ko Zuchu atwite, nubwo bombi batigeze bagira byinshi babivugaho mu ruhame. Kuri ubu, abakunzi babo…

Soma inkuru yose

Abanyarwandakazi bibukijwe kugaragaza ubushobozi, bakamagana abakeka ko imyanya bahabwa bayihabwa gusa.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye Abanyarwandakazi gukomeza gukoresha amahirwe bahawe mu kwiteza imbere, ariko ibibutsa ko batagomba kuyitwaza ngo bagaragaze imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’Umunyarwandakazi. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, kuwa 31 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga umushinga Gendana Konti wa Banki Nkuru y’u Rwanda mu Karere ka Nyabihu. Uyu mushinga wari…

Soma inkuru yose

Abasetsi bahinduye amagambo ya Zelenskyy urwenya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko kuva igihugu cye cyatangira intambara n’u Burusiya mu 2022, kimaze gutakaza abasirikare bagera ku 50.000 bishwe, mu gihe abarenga 400.000 bakomerekeye ku rugamba. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Fox News ubwo yari mu ruzinduko i Washington muri iki cyumweru. Abajijwe ku mubare nyakuri w’abasirikare igihugu cye cyatakaje, Zelenskyy…

Soma inkuru yose

Inkangu zibasiye u Bushinwa zisiga abantu 25 bahasize ubuzima.

Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, byatangaje kuri iki Cyumweru ko umubare w’abahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi mu Ntara ya Gansu ugeze ku bantu 25. Uyu mubare urenze kure uwari watangajwe mbere, aho amakuru ya mbere yavugaga ko abantu 10 ari bo bari bamaze gupfa nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Weiyuan, mu Mujyi wa…

Soma inkuru yose

Abazatangira muri TTC baziga imyaka itanu basohoke bafite A1

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, hazatangira gushyirwa mu bikorwa impinduka mu mashuri atoza abarimu bigisha mu mashuri abanza (TTC), aho abanyeshuri bazajya bamara imyaka itanu biga, barangize bahabwe impamyabumenyi ya A1. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu cyagarutse ku ishusho…

Soma inkuru yose
Impinduka m'uburezi

Impinduka z’ingenzi zitezwe mu burezi bw’u Rwanda: Ibyatangajwe na Minisitiri

Urwego rw’uburezi mu Rwanda ruri gutera imbere cyane kugira ngo ruhuzwe n’ibikenewe mu bukungu bugezweho kandi bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na RwandaTV imbonankubone, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje impinduka z’ishingiro zigamije kuzamura ireme ry’imyigishirize n’umusaruro w’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ku barezi, abategura integanyanyigisho, ndetse n’abanyeshuri bigira ubwarimu bagira uruhare mu kubaka ejo…

Soma inkuru yose

Umwana wawe yamaze kubatwa na telefone? Dore uburyo 5 bwafasha umwana wawe kugabanya igihe amara kuri telefone

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi, abana benshi batangiye gukoresha telefone zigezweho, mudasobwa na tablets kuva bakiri bato. Nubwo ibi bikoresho bibafasha kwiga, kuvugana n’abandi no kwidagadura, bishobora no kubagiraho ingaruka iyo bidakoreshejwe neza. Abahanga mu mitekerereze y’abana no mu ikoranabuhanga bavuga ko igisubizo atari ukwambura abana ibyo bikoresho, ahubwo ari ukubigisha…

Soma inkuru yose

Ingabire Jolie Ange wamamaye muri Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta n’umuvandimwe wa Kenny Sol.

Mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga 2026, Ingabire Jolie Ange n’umukunzi we batangaje ko biyemeje kubana, basangiza ababakurikira amafoto agaragaza umuhango wo kwambikana impeta wabereye muri Canada. Uyu musore wamwambitse impeta ni umuvandimwe w’umuhanzi Kenny Sol, usanzwe atuye muri Canada, aho anakunda kumufasha mu bikorwa bitandukanye iyo ahagiriye urugendo. Ingabire Jolie Ange yamenyekanye cyane ubwo…

Soma inkuru yose

Ntabwo ikibazo kiri mu Burundi gusa” – Perezida Ndayishimiye ku ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kitakigarukira ku Burundi gusa, ahubwo ko cyibasiye n’ibindi bihugu bitewe n’ingaruka z’intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, ubwo yibutswaga ko mu 2022 yari yasezeranyije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cyugarije u Burundi. Ubwo…

Soma inkuru yose

Ese koko ubusirimu bukwiye kubuza umubyeyi konsa umwana we? Sobanukirwa!

Mu gihe isi ikomeje gushora imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’abana, haracyari bamwe mu babyeyi batonsa abana babo uko bikwiye kubera imyumvire itandukanye. Muri yo harimo abumva ko konsa bishobora kwangiza isura nziza y’amabere cyangwa bikabatesha ubwiza, bityo bagahitamo kutonsa cyangwa bakonsa igihe gito cyane. Abahanga mu buzima bavuga ko iyo myumvire idafite ishingiro, kuko…

Soma inkuru yose

“Twigishwaga kwica no gufata ku ngufu” – Ubuhamya bwa Uwimana wajyanywe muri FDLR afite imyaka 14.

Uwimana David, kuri ubu ufite imyaka 17, ari mu bana 22 Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare yashyikirije imiryango yabo kuwa 29 Nyakanga 2026. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yafashwe n’abarwanyi ba FDLR mu gace ka Ironga, muri Teritwari ya Masisi, aho umuryango we wari utuye. Ati:…

Soma inkuru yose

Abimukira bava muri Maroc bakomeje kwinjira muri Espagne ari benshi, abahasiga ubuzima na bo bariyongera.

Ceuta ni agace ka Espagne gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika, ku mupaka uhuza iki gihugu na Maroc. Aka gace ni imwe mu nzira zikoreshwa cyane n’abimukira bashaka kwinjira ku Mugabane w’u Burayi. Kuwa Kane, amagana y’abimukira, barimo abagabo benshi n’ingimbi, binjiye muri Ceuta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bamwe bambutse uruzitiro rugabanya Maroc na Ceuta, mu…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda basuzumisha ubuzima biyongereye bava kuri 45% bagera kuri 73,9%

Kuwa 30 Nyakanga 2026, Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yiswe BK Wellness Festival 2026, igamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abakozi bayo n’Abanyarwanda muri rusange. Iyi gahunda igamije gushyigikira ingamba za Leta zo guteza imbere ubuzima no gukumira indwara, by’umwihariko indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku Isi. Mu muhango wo kuyitangiza, Umuyobozi w’Ishami…

Soma inkuru yose

Hamas yemeye gushyira intwaro hasi, haboneka icyizere cyo kurangiza intambara yo muri Gaza.

Umuyobozi mukuru wa Hamas yatangarije BBC ko uyu mutwe wemeye gahunda y’amahoro yateguwe n’Akanama k’Amahoro (Board of Peace), gashyigikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Hamas itegerejweho no gusohora itangazo ryemeza ku mugaragaro iki cyemezo. Amasezerano yagezweho ateganya ko intwaro ziremereye Hamas isigaje zizabarurwa, zikabikwa ahagenzurwa n’ubuyobozi bwa Palestine. Anateganya gufunga…

Soma inkuru yose

Uruganda Rukora Indodo za Silk n’Urutunganya Chips Bigiye Kongera Gukora

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yatangaje ko Guverinoma iri gushaka uburyo bwo kongera gukora uruganda rukora indodo za silk n’urutunganya ifiriti z’ibirayi (chips), nyuma y’igihe ibikorwa byarwo bihagaze. Ibi biri mu rwego rwo kongera imbaraga mu iterambere ry’inganda no guteza imbere urwego rw’inganda zitanga agaciro ku musaruro w’u Rwanda. Minisitiri Sebahizi yabigarutseho ku wa Kabiri,…

Soma inkuru yose

Ubugenzuzi bwa MIFOTRA bwafashe ibigo 71 bitubahiriza amategeko y’umurimo

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena, yakoze ubugenzuzi mu bigo 2.290 bikorera hirya no hino mu Rwanda hagamijwe kureba niba byubahiriza amategeko agenga umurimo no kurengera uburenganzira bw’abakozi. Raporo yashyizwe ahagaragara na MIFOTRA igaragaza ko muri ibyo bigo byose byagenzuwe,…

Soma inkuru yose

RDB yahagaritse Forzza Bet gukorera mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rubinyujije mu Ishami rishinzwe kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe (National Lottery and Gambling Commission – NLGC), rwafashe icyemezo cyo guhagarika uruhushya rwa sosiyete Baron Sports Gaming Ltd, yakoreshaga izina rya Forzza Bet mu gutanga serivisi zo gutega imikino mu Rwanda. Iri tangazo risobanura ko Forzza Bet itemerewe gukomeza ibikorwa byose by’imikino y’amahirwe…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ko uretse kuba ‘Viagra’ yongera umurego w’igitsina inagabanya ikwirakwira rya Kanseri mu mubiri ?

Mu myaka irenga 25 ishize, Viagra yabaye umwe mu miti izwi cyane ku Isi kubera ubushobozi bwayo bwo gufasha abagabo bafite ikibazo cyo kudahagarara neza kw’igitsina ari byo byitwa (erectile dysfunction) mu rurimi rw’amahanga. Uyu muti ukoreshwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni, byaje kuvumburwa ko ushobora kuba wanifashishwa mu kuvura zimwe mu ndwara zifitanye isano…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Visi Meya yatawe muri yombi mu iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, akekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome nyuma y’uko bivuzwe ko yamenyeshejwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ntagirire uwahohotezwaga ubutabazi. Ifungwa rye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, rikaba rifitanye isano n’iperereza ryatangiye rikurikiranye dosiye y’Umunyamabanga…

Soma inkuru yose

Honourable Mukabalisa Donathire wayoboye ishyaka PL yitabye imana k’umunsi we w’amavuko.

Senateri Donatille Mukabalisa yitabye imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30/Nyakanga/2026 nyuma y’iminsi yari amaze arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali. Urupfu rwe rwashenguye benshi, cyane abo bakoranye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Igihugu, aho yari azwi nk’umunyapolitiki w’inararibonye wagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere inzego z’ubuyobozi n’Inteko Ishinga…

Soma inkuru yose

Ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byahitanye abantu umunani.

Nibura abantu umunani bishwe, abandi barenga 20 barakomereka nyuma y’uko u Burusiya bugabye ibitero by’indege n’ibisasu bya misile mu bice bitandukanye bya Ukraine mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira kuwa 30 Nyakanga 2026, nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaje. Iki gitero cyakurikiye umuburo wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wari waburiye abaturage n’ibihugu bifatanya na Ukraine…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Visi Meya akurikiranyweho guhishira Umuyobozi w’Umurenge ukekwaho gusaba ishimishamubiri.

Ku gicamunsi cyo kuwa 29 Nyakanga 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome. Icyo cyaha gifitanye isano na dosiye ya Nkurikiyimana Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, wafashwe kuwa 24 Nyakanga 2026 akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye…

Soma inkuru yose

Ntukabure gukora ibi bintu 5 niba ushaka ko umwana wawe akura neza

Mu gihe isi ikomeje guhinduka ku muvuduko munini, kurera umwana ufite indangagaciro, icyizere n’ubushobozi bwo guhangana n’ubuzima byabaye inshingano ikomeye ku babyeyi. Nubwo buri muryango ugira uburyo bwawo bwo kurera, abahanga bagaragaza ko hari amahame y’ibanze ashobora gufasha umwana gukura neza no kuzavamo umuntu ugirira umumaro umuryango n’igihugu. Urubuga Inc.com, rushingiye ku bitekerezo bikubiye mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwakiriye miliyari 2,9 Frw zo kongera ubushobozi bwo kwitegura guhangana na Ebola

U Rwanda rwashyikirijwe inkunga ya miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika, angana na miliyari 2,9 Frw, yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo gufasha igihugu gukomeza kwitegura no gukumira icyorezo cya Ebola gishobora kwambuka imipaka giturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho iki cyorezo gikomeje kwiyongera. Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Kigega cya Loni gishinzwe…

Soma inkuru yose

Tenge Tenge yavuze uko yakiriwe ageze mu Rwanda

Umunyarwenya w’icyamamare Rango Tenge Tenge ukomoka muri Uganda yavuze ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda, aho yitabiriye ibikorwa biteganyijwe mbere y’igitaramo Tintin Summer Festival kizaba ku wa 1 Kanama 2026 i Kanombe. Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Tenge Tenge yagaragaje ibyishimo byinshi, ashimira abo yita ababyeyi…

Soma inkuru yose

Kuki abashakanye batandukana? Dore impamvu zikunze gutuma urushako rusenyuka

Mu myaka ishize, ikibazo cy’ukwahukana kw’abashakanye gikomeje kuvugwaho cyane hirya no hino ku Isi. Nubwo hari ibihugu bikigaragaramo umubare muto w’abahukana, impuguke mu by’imibanire zigaragaza ko impamvu zitera gutandukana zisa ahantu henshi, kandi ko impinduka z’imibereho zatumye abantu bafata ibyemezo bitandukanye n’ibyari bisanzwe. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko umubare w’ingo zisenyuka uterwa n’ibintu byinshi birimo ibibazo…

Soma inkuru yose

Leta Igiye Guhana Abahinzi Bahinga Binyuranyije n’Amategeko

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ubutaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya riteganya ibihano ku bahinzi batubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi. Iri tegeko rigamije gukumira ibikorwa byangiza ubutaka no guteza imbere ubuhinzi burambye buzafasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’umutekano w’ibiribwa. Abayobozi bagaragaza ko uburyo bwo guhinga budakurikije amategeko butagira ingaruka ku…

Soma inkuru yose

Ibintu bitanu ukwiye gukora kugira ngo ukomeze kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwijima wawe

Ku wa 28 Nyakanga hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hepatite, hagamijwe gukangurira abantu kumenya iyi ndwara no gufata ingamba zo kuyirinda. Hepatite ni indwara yibasira umwijima, ishobora kuwangiza bikomeye ndetse ikaba yanatera kanseri y’umwijima iyo itavuwe kare. Uyu munsi wahariwe kandi kuzirikana uruhare rwa Dr. Baruch Blumberg, umuhanga wavumbuye virusi ya Hepatite B,…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kirushaho kwigishwa mu nzego z’umutekano

Perezida Paul Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kirushaho guhabwa umwanya mu mahugurwa ahabwa abasirikare n’abapolisi, agaragaza ko gukoresha neza ururimi rw’Igihugu ari imwe mu nkingi zo kubungabunga umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda. Yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 ubwo yaganiraga n’Intore 769 zigize icyiciro cya 16 cy’Indangamirwa, ziri gutozwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro giherereye mu Karere…

Soma inkuru yose

Intore z’Indangamirwa ziyemeje kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko Intore z’Indangamirwa zigize icyiciro cya 16 zasoje amahugurwa ziyemeje kwishingikiriza ku bushobozi bwazo no kuba umusemburo w’iterambere ry’Igihugu. Ibi byagarutsweho na Minisitiri Dr. Jean Damascene BIZIMANA kuwa 28 Nyakanga 2026, ubwo Perezida Paul KAGAME yasuraga izi Ntore ziri gutozwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro. Iki cyiciro kigizwe…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwatangaje gahunda yo guhagarika buhoro buhoro imiyoboro ya 2G na 3G, rugakomereza ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), yatangaje ku mugaragaro gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefone ya 2G na 3G, mu rwego rwo kongera umuvuduko, ubwizerwe n’ubushobozi bw’itumanaho rikoresha internet mu gihugu hose. Iyi gahunda yatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 27 Nyakanga 2026, rivuga ko iri hinduka…

Soma inkuru yose

Gatsibo: Abagabo babiri bakurikiranyweho guheza mugenzi wabo mu bwiherero

Abagabo babiri bo mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi nyuma y’uko umuturage wahawe akazi ko kuvidura ubwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa agwirwe n’itaka agahita apfa. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 27 Nyakanga 2026, mu Kagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaragavu Jean…

Soma inkuru yose

Trump yavuze ko ashobora kongera kugaba ibitero kuri Iran ibiganiro nibidatanga umusaruro.

Trump yavuze ko ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora gutanga umusaruro, ariko yihanangiriza ko nibitagera ku ntego yabyo, Amerika izongera gusubukura ibikorwa bya gisirikare. Yabitangaje ari mu ndege ya Air Force One, ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru ku ihagarikwa ry’imirwano rimaze iminsi hagati y’impande zombi. Trump yavuze ko ibiganiro biri gukorwa…

Soma inkuru yose

Leta n’abikorera barimo guhuza imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera burimo gufatwa nk’inkingi y’ingenzi izafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Inzobere zivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abarimu n’abanyeshuri, aho kuba ikibasimbura, kandi rigashyirwa mu mashuri nyuma yo gusuzumwa neza. Ibi byagarutsweho mu kiganiro Ed Tech Mondays gitambuka…

Soma inkuru yose