Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageneye intumwa yihariye ya Donald Trump igihembo cy’ubutwari, cyahawe umuyobozi ukomeye muri CIA ufite umwana wapfiriye arwana ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara ya Ukraine.
Nk’uko bitangazwa na BBC, Putin yahaye Steve Witkoff, intumwa ya Trump, umudali w’ishimwe mu ruzinduko yagiriye i Moscow muri iki cyumweru. Aba bombi bagiranye ibiganiro ku cyifuzo cyo guhagarika intambara imaze imyaka irenga itatu hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Michael Gloss, Umunyamerika w’imyaka 21 wapfiriye ku rugamba, ni umuhungu wa Juliane Gallina, umwe mu bayobozi bakuru bungirije ba CIA ushinzwe udushya mu ikoranabuhanga. Gloss yifatanyije n’ingabo z’u Burusiya mu mirwano irebana n’intambara ya Ukraine, aho yaje kuhapfira.
Iki gihembo cya Putin cyamenyekanye nyuma y’itangazo rivuga ko icyumweru gitaha Trump na Putin bazahurira muri Alaska kugira ngo baganire ku cyerekezo cy’intambara ya Ukraine n’ibishoboka byo kurangiza amakimbirane.
Michael Gloss, Umunyamerika, yaguye ku rugamba mu Ntambara ya Ukraine, aho yari ku ruhande rw’u Burusiya.