Rwamagana: Irondo ry’abagore riri gutanga umusaruro ugaragara

Share this post

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abagore batuye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwulire batangiye kurara irondo.

Iri ni irondo ryitwa “Mutimawurugo” riba ritagamije gukesha ijoro, ahubwo ryashyizweho kugira ngo rikangurire Bamutima w’urugo (abagore) bo mu karere ka Rwamagana gutaha kare bakajya kwita ku bana babo.

Dore uko rikorwa.

Iri ni irondo riba rigizwe n’abagore bagera ku 8. Ritangira saa 6:00 z’ijoro, rigasoza saa 8:00 z’ijoro. Aba bagore bagenda bazenguruka mu muhanda no mu tubari bagakangurira abagore bagenzi babo gutaha bagasanga abana [Bakabitaho, bakareba uko biriwe bakabaha indyo yuzuye, bakanabakarabya].

Umwe muri aba bogore yabwiye Ikinyamakuru Igihe ati:

“Twari dufite ikibazo k’imirire mibi mu bana kiri mu miryango imwe n’imwe, twari dufite kandi ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganyijwe bitewe n’uburangare bw’ababyeyi batindaga mu kabari ukabona ko kwita ku muryango bigorana.”

Mugenzi we witwa UWIZEYE Marie Louise nawe yagaragaje ko abo bakebura babumvira nubwo bitaba byoroshye, yagize ati:

“Abenshi barabyumva kuko tuba tubifuriza ibyiza, ubu icyo nishimira ni uko nta makimbirane akiboneka mu kagari kacu atewe n’abagore babaga basinze.’’

 

Bamwe mu baganirijwe ndetse bakanagirwa inama n’abagize iri rondo bishimira umusanzu utangwa n’aba biyemeje kurandura ikibazo cy’ubusinzi ndetse n’ubwomanzi bw’abagore bamwe na bamwe.

Umwe mu bavuye mu businzi kubera iri rondo witwa NYINAWUMUNTU Nelly yabwiye Igihe ko iri rondo ryamufashije gusezera akabari none akaba yita ku bana be ba 7, yagize ati:

“Ubu nsigaye ngorobereza mu rugo mu gihe kera nari umuntu utamenya abana banjye, nsigaye menya ko abana banjye bariye, nkamenya ibyo bize uwo munsi mu gihe mbere abana ari bo bitekeraga batashye, ubundi bakanabibura nagiye kuyanywera. Ndashimira aba babyeyi rero ko bankebuye.’’

Iki ni igikorwa gishimwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwulire Zamu Daniel, aho yatangaje ko ridakebura abagare gusa kuko hari n’abagabo ryatangiye gukebura.

Iri rondo rikora ibi byose ridategereje umushahara cyangwa se indi nyungu yose uretse kubikorera ineza y’abaturanyi babo. Kuri ubu bafite imyenda y’akazi ibatandukanya n’abandi.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *