Kuri uyu wa kane, Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwahagaritse by’agateganyo Umutoza Mukuru Seninga Innocent, kubera imyitwarire mibi, aho binavugwa ko yafashe ibisindisha akanava mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bivugwa ko ari bwo Seninga yafashe ibisindisha bikabije, ntibyarangirira aho ahita asohoka mu mwiherero aho ikipe icumbitse.
Ku ruhande rwa SENINGA Innocent we avuga ko amakuru yagiye hanze yo kuba yahagaritswe biturutse kugufata ibisindisha ataribyo. Akomeza avuga ko ababyanditse ari aba kimubona mu ishusho ye yahahise.
