Umuhanzikazi Gloriose Musabyimana uzwi nka Gogo yitabye Imana

Yisangize abandi

Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Gloriose Musabyimana, uzwi cyane ku izina rya Gogo, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025. Gogo yari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yarazamutse cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo ye “Blood of Jesus” yakunzwe n’abatari bake.

Amakuru aturuka muri Uganda, aho yari amaze iminsi mu bikorwa by’ivugabutumwa no mu bitaramo byahuje abaririmbyi batandukanye, yemeza ko ari ho yaguye. Nubwo icyateye urupfu rwe kitaratangazwa ku mugaragaro, hari amakuru avuga ko yari afite ikibazo cy’umutima.

Bikem wa Yesu, wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo ndetse akanamuherekeza muri urwo rugendo rw’ibiterane, ni we wabwiye itangazamakuru iby’urupfu rwe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “R.I.P Gogo. Mbega inkuru mbi, Mana nkomereza umutima.” Mu gihe aheruka kumuherekeza, Gogo yari yatumiwe mu bitaramo birimo n’icyabereye mu rusengero rwa Pasiteri Wilson Bugembe.

Gogo yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu 1989, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu muryango w’abakristo b’Itorero Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri umwana muto. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2024, ubwo indirimbo ye “Blood of Jesus” yagiye kwigarurira imitima ya benshi ndetse ikongera gusubirwamo n’abahanzi bakomeye bo mu bihugu bitandukanye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *