Virgil van Dijk usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Liverpool yongeye amasezerano y’imyaka ibiri muri Liverpool azageza muri 2027.
Ikipe ya Liverpool kuri uyu wa Kane yatangaje ko Virgil w’imyaka 33 yongeye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe. Aje akurikiye Mohamed Salah nawe waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe, aba bombi amasezerano bari bafite yagomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Nyuma yo gushyira ikaramu Ku rupapuro Virgil yatangaje ko yishimye cyane, ati: Ndishimye cyane ndetse ndiyumva bidasanzwe Ku buryo kubivuga aka kanya bitanyoroheye.Yakomeje avuga ko nubwo yari mu mezi ya nyuma y’amasezerano ye, ntayandi kipe yigeze atekereza kujyamo. Yongeyeho ko mu Mugi wa Liverpool ariho yifuza kuba ndetse hamwe n’umuryango we.
Virgil muri sezo(season) 8 amaze muri Anifield amaze gukinira Liverpool imikino 314 atwaramo ibikombe 8.