Whatsapp igiye gukora impinduka zikomeye

Yisangize abandi

Umuyobozi w’ikigo Meta, Mark Zuckerberg yatangaje ko iki kigo cya Whatsapp kigiye gushyiraho uburyo bwo kwinjiriza amafaranga abakoresha uru rubuga rwa Whatsapp. Ibi yabitangaje ku wa 16-06-2025.

Abinyujije mu butumwa yashyize kuri Whatsapp channel ye, ikurukiranwa n’abasaga billion, yagize ati:

“Turimwigerageza ryo gutangira gahunda nshya, iyi gahunda izafasha abafite Whatsapp channel kubona amafaranga binyuze mu buryo bwa “Subscription” sibyo gusa kuko na status zizajya zinjiza amafaranga binyuze mu buryo bwa ‘Ads’ Aya ni amatangazo yamamaza azajya aca muri status”

Yongeyeho ko ubu buryo butazabangamira umutekano wabakoresha uru rubuga rwa Whatsapp, kubera ko ubutumwa bwabo bandikirana n’inshuti n’abavandimwe buzakomeza kuba ibanga, ‘end-to-end encrypted ‘

Ubu buryo bushya bushobora gushyirwa mu bikorwa mu mezi make ari imbere nk’uko ubuyobozi bwa Meta bubitangaza.

Ads on Whatsapp status

Mark Zuckerberg image


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *