

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma yuko ruburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo uyu munyapolitiki. Ingabire Victoire washinze ishyaha DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikuranyweho ibyaha birimo kurema…

Shema Fabrice agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Ibi byatangajwe n’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali abereye Umuyobozi mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya tariki ya 18 Nyakanga 2025. Iyi kipe yavuze ko Shema Fabrice n’itsinda bazakorana bazatanga ku mugaragaro kandidatire zabo…

Nyagatare: Umurenge wa Karangazi wasoje umwiherero w’iminsi itatu, aho hahembwe abayobozi besheje imihigo 2024-2025
kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025, mu murenge wa Karangazi wo mu karere ka Nyagatare, hasojwe umwiherero w’iminsi itatu wahurije hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kunoza imikorere no kongera imbaraga mu gukorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Uyu mwiherero wasojwe mu buryo bwihariye, aho abayobozi bagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu nshingano bahawe…

Lamine Yamal yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga
Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga, nyuma yo kwishyura abafite ubumuga bw’ubugufi ngo abifashishe yishimisha mu birori by’isabukuru ye. Ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ni bwo Lamine Yamal yizihije isabukuru y’imyaka 18, atumira inshuti ze mu munsi mukuru wo kwishimira ibyo yagezeho. Mu kurushaho kunezerwa no kunezeza bagenzi…

Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byavugaga ko yapfuye
Umunyamideri, Umukinnyi wa filime akaba na Nyampinga wa Tanzania ubitse ikamba rya 2006, Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yitabye Imana avuga ko nubwo ntacyo bimutwaye ariko atari ibintu byiza. Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 13 Nyakanga, aho bafashe ifoto ye bashyiraho urumuri rukunze gukoreshwa iyo…

Ni zo nkweto zifite imyaka myinshi-Menya byinshi kuri izi nkweto
Abashakashatsi bo mu Bwongereza bataburuye urukweto rufite imyaka 2,000, aba bashakashatsi bagaragaje ko uru ari rwo rukweto runini cyane ku Isi-Ni urukweto rwataburuwe mu mbuga yo muri Roma. Aba bashakashatsi babwiye ikinyamakuru AFP ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse. Izo nkweto zifite uburebure burenga sentimetero 30, izo nkweto zataburuwe n’itsinda ry’abashakisha ibisigaratongo bo muri Vindolanda Charity…

Perezida wa Botswana Duma Boko yahigiye guhura na Donald Trump
Perezida wa Botswana, Gideon Duma Boko, yatangaje ko afite umugambi wo guhura na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo baganire ku bucuruzi n’imisoro hagati y’ibihugu byombi. Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yasobanuye amahirwe igihugu cye gifite mu bijyanye n’ishoramari. Yagarutse ku ruzinduko yagiriye i Washington muri Werurwe 2025, aho…

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro
Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 babonetse bashyinguye mu cyobo yari yaracukuye aho yari acumbitse, rutegeka ko igihano yahanishijwe kigumaho. Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, nyuma yuko…

Nyagatare barishimira ibikorwa remezo begerejwe
Abatuye mu karere ka Nyagatare bagaragaje ibyishimo ubwo batahaga amavuriro yuzuye ndetse n’utugari twatashwe. Aha ni mu murenge wa Gatunda ahari ivuriro rimaze iminsi micye ryuzuye rikaba ryaratangiye gufasha abatuye muri uyu murenge bamwe mu bo twahasanze bagaragaza akanyamuneza nyuma yo kuba batakigorwa no kubona serivise z’ubuvuzi bitabasabye kujya kwivuriza kure. Uyu yitwa Turamyimana Ellena…

HEC iri gutanga inguzanyo ku bantu mwifuza gukomeza amashuri
ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC), MU MWAKA W’AMASHURI 2025. Ubuyobozi bw’ ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyarwanda barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri 2024 bakaba bifuza gusaba inguzanyo yo gutangira kwiga umwaka wa mbere mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro…

QD yasohoye indirimbo ayita Bruce Melodie
SHEMA wamamaye nka QD mu muziki Nyarwanda yamaze gushyira hanze indirimbo yise Bruce Melodie. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Teta, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aherutse gutangaza ko azashyira hanze indirimbo yitwa Bruce Melodie, ibi byatangaje abasanzwe bakurikira uyu Muhanzi arina ko amatsiko akomeza kwiyongera. Uyu musni ku wa 09-07-2025, uyu muhanzi yamaze amatsiko…

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri
Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika i Goma, anahabwa umugisha na bamwe mu Basenyeri muri Kiliziya Gatulika, barimo Musenyeri wa Lubumbashi, Fulgence Muteba. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025 mu Mujyi wa Goma, umaze amezi atandatu…

Rwamagana: Abantu 12 bakomerekeye mu mpanuka, umwe iramuhitana
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Scania yari yabuze feri yagonze izindi modoka zirimo Coaster itwara abagenzi, bituma hakomereka abantu 12 mu gihe undi umwe yitabye Imana. Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025 ibera mu Karere ka Rwamagana ahazwi nko mu Kabuga ka Musha mu…

Koreya y’Epfo igiye guha abaturage bayo amafaranga y’ubuntu
Ubuyobozi bwa Koreya y’Epfo bwatangaje ko bugiye guha abaturage bose b’icyo gihugu amafaranga y’ubuntu, agamije gufasha mu kuzamura ubukungu binyuze mu kongerera abaturage ubushobozi bwo kugura ibintu bitandukanye. Ni gahunda yagenewe ingengo y’imari yihariye ya miliyari 23,3 z’Amadolari. Yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo ku wa 4 Nyakanga 2025. Guha ayo mafaranga abaturage bizakorwa…

Congo yitabaje abacanshuro b’Abanya-Colombia mu guhangana na M23
Abacanshuro baturutse muri Colombia bakorana na Blackwater y’Abanyamerika bageze muri Congo, aho bo na FARDC bahawe misiyo yo kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu. Abo bacanshuro hamwe n’ingabo za FARDC ku munsi w’ejo hashize bafashijwe n’indege kuva i Kisangani n’i Kindu berekeza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Ubwo bageraga ku cyambu mpuzamahanga cya Kalemie,…

Abashakaga gutera u Rwanda bavuye muri Congo bose bari gushira – Kagame
Perezida Paul Kagame yabwiye abari mu gitaramo cyo Kwibohora ko buri wese afite inshingano kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kurubamo ikindi gihe, yanahaye gasopo abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ijambo rye ryamaze iminota 35, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira buri wese mu bari hariya uruhare yagize mu nzira y’igikorwa cyo kwibohora no kubohora…

Ni Ubumuntu! Liverpool izakomeza kwishyura umushahara wa Diogo Jota
Ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool, bwatangaje ko buzakomeza guha umushahara umuryango wa Diogo Jota mu gihe cy’imyaka ibiri yari asigaje ku masezerano ye nyuma y’uko uyu rutahizamu yitabye Imana azize impanuka y’imodoka. Ku wa kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru yari incamugongo, y’urupfu rwa rutahizamu, Diogo Jota wari kumwe n’umuvandimwe we, André…

Bruce Melodie yasabye imbabazi ku bwo kudataramira i Rubavu
Nyuma yo kudataramira i Rubavu mu gitaramo Toxic Xperience, Bruce Melodie yasabye imbabazi abafana bari baje kumushyigikira kubera ikibazo cy’umuriro. Mu ijoro ryakeye, Bruce Melodie yari mu bahanzi bari gutaramira mu gitaramo Toxic Xperience cyabereye mu karere ka Rubavu. Kuva ku itangiro, nta kibazo cyari gihari kugeza ubwo Kivumbi yageze ku rubyiniro atangiye kuririmba indirimbo…

Ubukwe bwa ISHIMWE Vestine na Idrissa Ouédraogo bwatashywe
Mu minsi ishize ni bwo amakuru y’ubukwe bw’umuhanzi ISHIMWE Vestine usanzwe uririmba indirimbo zo guhimbaza imana yagiye hanze. Binyuze mu mashusho yasakajwe ku mbugankoranyambaga uyu ISHIMWE Vestine yagaragaye asezerana na Ouedraogo Idrissa, ibi ni ibirori byabereye mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ku wa 15 Mutarama 2025. Nyuma y’aya makuru,…