Kwitegura neza ikizamini cy’akazi ni intambwe y’ingenzi ku rubyiruko rushaka gutangira urugendo rwo gukora mu buryo bw’umwuga. Mu gihe witeguye neza bishobora kugufasha kurusha abandi bakandida.
Dore inama ngufi zagufasha kuba umunyamwuga uhatanira akazi kandi wizeye neza ibyo ukora:
1. Menya Akazi Wifuza Gusaba
Shakisha amakuru ahagije ku kigo cyangwa urwego ushaka gukoramo:
Soma ibijyanye n’umwanya ushaka: imirimo uzaba ushinzwe, ubumenyi bifuza, n’uruhare uwo mwanya ugira mu iterambere ry’ikigo.
Umva neza ibyo umukoresha ashaka kugira ngo ibyo uvuga mu kiganiro muzagirana bizajyane n’imigambi yabo.
Menya byinshi ku byakozwe n’icyo kigo ibyo bagezeho n’intego bifuza kugeraho, bizatuma ubasha kwerekana ko usobanukiwe n’abo ari bo.
2. Tegura Ibyangombwa Byawe Neza
Ni Byiza gutegura neza ibyangombwa byawe hakiri kare:
CV (Curriculum Vitae) yawe igaragaza neza ibyo umaze kugeraho: ubumenyi, ubushobozi, n’ubunararibonye ufite mukazi uri gusaba. Jya uyandika mu buryo busomeka kandi bworohera buri wese kumva.
Tegura inyandiko zose zerekana uburambe ufite mu kazi ndetse impamyabumenyi z’amashuri wize.
Niba bishoboka, jya wifashisha inyandiko z’inyunganizi z’anditswe n’abakoresha bawe, zerekana ko uri umukozi mwiza.
3. Menya Ibyo Ushobora Kubazwa
Tegura mbere ibibazo ushobora kubazwa n’abakoresha. Ibibazo by’ingenzi birimo:
“Ni iki gitandukanye kigukira umukadinda w’umwihariko kuri kano kazi?
“Ni gute ubushobozi bwawe bwafasha ikigo kugera ku ntego zacyo?”
“Ni iyihe intego wifuza kugeraho mu myaka iri imbere?”
Kugira ibitekerezo wateguye ku bisubizo ushobora gutanga bizagufasha kwerekana ubwira n’ikizere.
4. Hitamo Umwambaro Ugezweho kandi Uboneye
Imyambarire yawe niyo ifasha abantu kugira ishusho ya mbere y’ubushobozi bwawe. Mu Rwanda, imyambarire isukuye kandi isanzwe ni ingenzi cyane:
Wambara imyenda idakabije mu biranga amabara menshi cyangwa ishusho ishamaje.
Irinde imyenda igaragaza umubiri cyane cyangwa itajyanye n’umwanya ugiyemo.
Ni ingenzi ko unerekana isuku muri rusange, yaba ku myenda, imisatsi, ndetse n’ibikoresho wifashisha.
5. Menya Imyitwarire Ibereye Mu Bikorwa By’Ikiganiro
Mu gihe ugeze imbere y’abakoresha, ni ingenzi ko wereka ikinyabupfura. Ibyo bikubiyemo:
Gusuhuza neza, ukagira akanyamuneza.
Kureba abagukoresha ikizamini mu maso bitagaragara nk’agasuzuguro.
Kugira ikinyabupfura mu biganiro, wirinda gutora amagambo cyangwa ingingo zidahuje n’ibibazo barimo kukubaza.
6. Itangiriro Rihamye Mu Kiganiro
Uburyo winjira mu cyumba gikorerwamo ibizamini ni ingenzi:
Gutega amatwi ibyo ubazwa neza udasubiramo inshuro nyinshi.
Gusubiza utuje, werekana ubushishozi kandi wakira neza ibibazo ubazwa.
Gusubiza ibintu bisobanutse kandi bitagiye hejuru cyane kurenza uko byasabwe.
Kwitegura neza ibizamini by’akazi bisaba guharanira kuba indashyikirwa kandi ukamenya gutegura byose mbere y’igihe. Iyo wize neza uburyo uzabazwa, wihugura ku kigo cyangwa akazi ushaka, kandi ugakurikiza inama z’ubunyamwuga, uba wiyongereye amahirwe yo gutsinda. Haranira guhagarara mu bandi nk’umuntu uhamye kandi ufite ubushobozi.