FARDC ikomeje ibitero bikomeye mu bice bifitwe na AFC/M23

Yisangize abandi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’umutwe AFC/M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ku wa 21 Ukwakira 2025, FARDC yakoresheje drones za gisirikare zo mu bwoko bwa CH-4 igaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu duce twa Kalembe na Kalonge muri teritwari ya Masisi, ndetse no muri Ihula na Mpeti muri teritwari ya Walikale.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira uwa 22 Ukwakira, ibitero byakomeje no mu duce dutuwe cyane nka Nyarushyamba muri Masisi na Kashebere muri Walikale, ndetse n’utundi duhana imbibi.

Kanyuka yavuze ko ibyo bikorwa bya gisirikare bigaragaza ko Leta ya RDC ititaye ku masezerano y’amahoro ya Doha, ahubwo ihisemo inzira y’intambara.

Yagize ati:

“AFC/M23 irasaba abayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuba abatangabuhamya kuri ibi bikorwa. Mu gihe RDC ikomeje ibitero, dufite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage bacu b’abasivili.”

Ibi bitero bikomeje mu gihe ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 bigikomeje i Doha muri Qatar, aho impande zombi zemeranyije ku wa 14 Ukwakira 2025 gushyiraho urwego ruhuriweho rugomba kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge no gukora iperereza ku ruhande rwaba rwararenze ku masezerano.

Byateganyijwe ko inama ya mbere y’uru rwego izaba bitarenze iminsi 10.

AFC/M23 ivuga ko nubwo Leta ya RDC ikomeje kwizeza amahoro mu biganiro, ibikorwa byayo bya gisirikare bigaragaza ibihabanye n’ibyo, kandi bishobora gutuma intambara irushaho gukomera.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *