Amazon yamuritse amadarubindi ya AI azafasha abakozi batwara ibicuruzwa gukora neza

Yisangize abandi

Sosiyete y’ikoranabuhanga Amazon yatangaje ko yatangiye igerageza ry’amadarubindi mashya akoresha ubwenge buhangano (AI), azajya yifashishwa n’abakozi bayo batwara ibicuruzwa, mu rwego rwo kuborohereza akazi no kongera umutekano n’ubushobozi bwabo mu kazi ka buri munsi.

Nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu, aya madarubindi azajya afasha abakozi kubona amakuru yose ajyanye n’ibyo batwaye, aho bagiye n’inzira nyayo bagomba gucamo — byose babibone mu maso batiriwe bareba muri telefoni zabo.

Amazon yasobanuye ko umukozi uzambara aya madarubindi azajya ahita abona amakuru yose y’igicuruzwa, harimo izina ry’uwo agishyiriye, aho aherereye, n’inzira yoroshye yo kumugeraho. Iyo agejeje igicuruzwa ku muguzi, aya madarubindi ahita afata amakuru agaragaza ko cyagezeyo, nta gukorakora kuri telefoni na rimwe.

Aya madarubindi azaba akoranye ‘sensor’, camera na software ya AI ibasha gusoma amakuru ako kanya no kuyahindura mu mabwiriza yoroheje umukozi yakurikiza.

Mu gihe umushoferi atwaye ibicuruzwa byinshi, aya madarubindi azajya amwereka iby’ibanze agomba gutanga mbere, ndetse mu duce tugoye kugeramo, azamwereka inzira yoroshye yo kunyuramo.

Amazon ivuga ko amadarubindi azahuza n’agakoresho kari ku mwambaro w’umukozi, gafite batiri y’inyongera n’ubutoni bw’intabaza buzajya bukoreshwa igihe habaye ikibazo kidasanzwe.

Azaba afite kandi ikoranabuhanga rigenzura urumuri, ku buryo uyambaye atazabangamirwa n’impinduka z’urumuri rw’umunsi cyangwa iz’ijoro.

Kuri ubu, igerageza ry’aya madarubindi rirakorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Amajyaruguru), mbere y’uko hakorwa amavugurura ya nyuma ngo atangire gukoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

Amazon yatangaje ko mu bihe bizaza, aya madarubindi ashobora no gutanga amakuru igihe habaye ikosa mu gutanga ibicuruzwa, nko ku bijyanye n’aho byoherejwe cyangwa niba byageze ku muguzi nyirizina.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *