Mu mujyi wa Salta muri Argentine, haravugwa inkuru itangaje y’umugore w’imyaka 18, wafashwe n’abapolisi ari muri boot (umwanya w’imodoka ubikwamo imizigo) y’imodoka y’umugabo we, nyuma yo kuyijyamo ashaka kumenya niba umugabo we amuca inyuma.
Ku wa 25 Ukwakira 2025, uyu mugore ngo yacunze umugabo we atamureba, yinjira muri boot y’imodoka y’umutuku akoresha mu kazi ka buri munsi nk’umushoferi wa taxi voiture, afite intego yo kumukurikiranira hafi.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, umugabo yinjiye mu kazi nk’uko asanzwe abigenza, atazi ko mu boot harimo umugore we yihishemo.
Ubwo yari hagati mu rugendo muri Salta, umupolisi yamuhagaritse amukeka ku bwo kuba atwaye imodoka yasinze. Mu gihe yasabwaga gufungura boot kugira ngo harebwe neza ibirimo, basanzemo umugore aryamye mu buryo butangaje.
Umupolisi yahise amubaza ati:
“Uyu muntu ni nde uri muri boot?”
Umushoferi yasubije ati:
“Ni umugore wanjye.”
Ariko umupolisi ntiyanyuzwe, maze abaza umugore impamvu ari aho. Uyu mugore yahise avuga ati:
“Nashakaga kumenya niba umugabo wanjye anyaca inyuma mu gihe ari mu kazi, ni yo mpamvu nijyanyemo.”
Umupolisi yahise agira amakenga ku byavuzwe bombi, maze atangira iperereza ryihariye kugira ngo amenye niba uwo mugore koko ari we wafashe icyemezo cyo kwihisha muri boot cyangwa niba hari indi mpamvu yabimuteye.
Uwo munsi warangiye nabi kuri uwo mugabo, kuko yafashwe n’amapingu azira gutwara imodoka yasinze no gutwara abagenzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Inzego z’umutekano zakomeje kuvuga ko ziri gukora iperereza ryimbitse, kugira ngo hamenyekane neza icyabaye n’impamvu nyayo y’iki gikorwa kidasanzwe cy’uyu mugore.





















