Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki w’u Rwanda yegukanye ibihembo bitatu (3) muri bitanu yarahataniye.
Ibi ni ibihembo bitangirwa muri Kenya, Nairobi bikaba bihatanirwa n’ibirangirire bya Africa y’uburasirazuba EAEA.

Ibihembo The Ben yegukanye birimo igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda, indirimbo y’umwaka ufite amashusho mu Rwanda (indirimbo iri Kiri album ye) nkaho bidahagije, indirimbo ye yise True Love igaragaramo amashusho y’umugore we Pamella nayo yatowe nk’indirimbo y’umwaka yakunzwe cyane.
Kurundi ruhande, Bruce melodie uri mu bagezweho mu Rwanda ntiyahata