Rimwe na rimwe biragorana gupima ubuhanga bw’ umuntu, benshi dutekereza ko ubuhanga bw’ umuntu bupimirwa ku kizamini ariko siko biri rwose! Nusoma iyi nkuru uraza kuyirangiza wamaze kumenya ibimenyetso bikwereka ko umuntu ari umuhanga. Reka dutangire:
1) Ahorana amashyushyu yo kwiga.
Umuhanga ntabwo arangwa n’ubumenyi ahubwo arangwa n’amashyushyu ahorana yo gushaka ubumenyi bushya.
Muri kamere y’abahanga bahorana amatsiko, bakunze kwibaza ibibazo by’inshi kandi bakanyurwa ari uko babiboneye ibisubizo. Bahora bashaka kubaza kandi ntibanyurwa n’ubumenyi bafite. Niba ujya ugira amashyushyu yo kumenya ibisubizo by’ibibazo bigiye bitandukanye, ukunda gushakisha, ndetse ukaba ukunda no kumva ibitekerezo by’abanyabwenge, iki ni kimwe mu bimenyetso kigaragaza ko uri umuhanga
2) Bahindukana n’ibihe
Abahanga batandukanye n’ifi, iyo uyikuye mu mazi ukayishyira i musozi uhita ipfa. Ariko abahanga bo bagira ubushobozi bwo kwisanisha naho bageze.
3) Bakunze kumara umwanya bonyine.
Bitandukanye n’abantu bakunze gusabana n’abandi, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa British journal of psychology, abahanga usanga bakunze kumara akanya kanini ari bonyine. Impamvu bamara akanya bonyine ni uko baba bashaka gutekereza byimbitse.
4) Bahorana ibitekerezo byagutse.
Guhorana ibitekerezo byagutse ni ikindi kimenyetso kigaragazo ko umuntu ari umuhanga, ntabwo yinubira amakosa akora ahubwo ayigiramo.
5)Bakunda gusetsa / Bagira amashyengo.
Ikindi kimenyetso gisa n’igitangaje kiranga abahanga ni ubushobozi bwo gusetsa cg se gukabiriza ibintu. Muri rusange, bavuga basa nk’aho batera ubuse ariko iyo usesenguye neza nibwo ubona igisobanuro k’ibyi babuze. Bakunze gukoresha interuro gufi ariko zifite ubusobanuro bugari.
Dusoza, ibi ni bimwe mu byo twahisemo kuganiraho uyu munsi dore ko ari nabyo bikunze guhurirwaho n’abashakashatsi benshi. Niba urangwa n’ibi ntagushidikanya uri umuhanga.