“Aho kubana n’umugabo cyangwa umugore wabana n’imbwa” Ibyavuye mu bushakashatsi.

Share this post

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 717 bwagaragaje imbwa nk’inyamaswa irenze uko tuyibona ahubwo ni umufatanyabikorwa wizewe wa muntu.

“Imbwa ntabwo ari inyamaswa cyangwa se inshuti yawe gusa ahubwo ni byose” Ibi ni Ibyavuye mu bushakashatsi”

Abitabiriye ubu bushakashatsi bagaragaza ko kubana n’imbwa bishobora kunezeza kurusha kubana n’ikiremwamuntu. Nubwo bwose ubu bushakashakatsi butagaragaje ko isano y’umuntu n’imbwa yiyongera k’ubantu badakunze kwisanzura ku bandi.

Umwe mubatangije ubu bushakashatsi witwa Borabala Turcsan yagize ati:

“Kubana n’imbwa ntabwo wabisimbuza kubana n’abantu ahubwo hari icyo bitanga kihariye gitandukanye nicyo sosiyete (Society ) iduha”.

Abashakashatsi bifashishije imbugankoranyambaga maze babaza abantu bagera 717 boroye imbwa. Ubu bushakashatsi bwakozwe mu byiciro bibiri.
Abakoreweho ubushakashatsi, 20% bari ababyeyi bafite abana, naho 80% bari abafite abo bakundana (Cheri).

Aba bose babajijwe kugereranya umubano uri hagati y’imbwa n’abandi bantu.

Abashakashatsi baje kubona ko benshi muri aba babajijwe basubije ko umubano wabo n’imbwa ari mwiza kurusha uwo bagirana n’abantu. Impamvu, biroroshye gushyamirana n’abantu ariko ntibikunze kubaho ko washyamirana n’imbwa.

Nubwo ubu bushakashatsi hari ibyo bunegwa, ariko ibigaragaza ko ibyo buvuga bishobora kuba ari byo, ni uko ababwitabiriye babugiyemo kubushake bwabo.

Umwe mu babajijwe yagize ati:

“Imbwa irera umwana, imbwa ni inshuti nziza ku ngaragu, imbwa ni nziza ku bakundana, imbwa ni umuvandimwe ku mwana w’ikinege, imbwa ni umwuzukuru ku bagize muzabukuru Kandi ni inshuti zakadasohoka za bageze muzabukuru ”

Asoza ubushakashatsi bwe Turcsan yashimangiye ko imbwa ari byose.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *