Perezida Paul Kagame yabwiye abari mu gitaramo cyo Kwibohora ko buri wese afite inshingano kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kurubamo ikindi gihe, yanahaye gasopo abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ijambo rye ryamaze iminota 35, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira buri wese mu bari hariya uruhare yagize mu nzira y’igikorwa cyo kwibohora no kubohora igihugu haba mu gihe cy’urugamba no mu myaka 31 ishize urugamba rurangiye.
Yavuze ko impamvu y’uyu munsi wo kwibohora, cyane atari ukuvuga ku bintu bishya abantu batazi, ahubwo ngo wibutsa byinshi bazi, ibibi n’ibyiza n’impamvu yabyo, hanyuma kugira ngo buri wese yisange mu ruhare akwiriye kuba afite kugira ngo ibyiza by’uyu munsi abe ari byo bishyirwa imbere.
Muri iri jambo Perezida Paul Kagame yagarutse cyane ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Congo, n’ingaruka byagize ubwo ibihugu by’amahanga byikomaga u Rwanda.
Yasabye abato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi guharanira ubutwari, no gukomeza ibyagezweho.
Ati “Nabari bataravuka, aho bavukiye, aho bakuriye bagomba kujya mu nzira y’igikorwa nk’iki ngiki. Ni na bo ga batuma gikomeza, kuko abantu jye nawe n’abandi twe tugira iherezo ariko ntabwo igihugu kigira iherezo.”
Kurikira ijambo ryose rya HE Paul KAGAME
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 31 ishize u Rwanda barugezemo nta kintu kirimo, harimo ubusa, n’abantu barabishe.
Ati “Uyu munsi uratwibutsa ngo dufite inshingano ibyabaye mu mateka yacu bitari bikwiriye kubaho bitazasubira. Rimwe byabaye kuri twe ni kenshi. Rimwe ni kenshi, ni kenshi katasubira.”
Yavuze ko kenshi bivugwa ko ibyo byabaye ku Rwanda bitasubira, ariko ngo hari ababwirwa bafite amatwi batabyumva, haba abari mu Rwanda no hanze yarwo, Abanyarwanda n’abatari Abanyarwanda bafite aho bahuriye n’amateka y’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka ine y’induru isi yose yarateraniye u Rwanda, akibaza icyo baruziza “kandi ruharanira uburenganzira bwarwo.”
Intambara yo muri Congo “bashakaga gutera u Rwanda”
Perezida Paul Kagame avuga ko nta mwaka n’umwe u Rwanda rutavuze ku kibazo cy’Interahamwe na FDLR ziri muri Congo. Ati “Ni ibyo duhimba se? Ni ibyo tubeshya se?”
Ikindi ngo u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hari ikibazo cy’ingengabitekerezo kugarura ibyabaye mu Rwanda, kandi ngo ibyo na byo byaricariwe bivugwaho ariko nyuma bisigara aho.
U Rwanda kandi ngo rwakomeje gusobanura amateka ajyanye n’ukuntu abantu bavuga ikinyarwanda bisanze hakurya y’imipaka nka banyiri ibyo bihugu nyuma yo guca imipaka.
Ati “Bihuriye he n’u Rwanda? Twebwe u Rwanda? Ibibazo byabaye mbere y’uko mvuka, cyangwa na nyuma nkivuka byaba gute ibibazo nateye jyewe cyangwa undi ungana nanjye? Bishoboka bite? Bishoboka bite kuvuga ngo ibyo tuvuga buri munsi bijyanye n’umutekano wacu biragenda bigahinduka amabuye y’agaciro…”
Perezida Paul Kagame yahaye gasopo abashaka gukoresha Interahamwe, ati “N’uyu munsi babimenye na kiriya gihe barabimenye, tuzahangana na bo nta kibazo gihari rwose.”
Yavuze ko abarega u Rwanda ko rwiba amabuye y’agaciro ari bo biba amabuye y’agaciro muri Congo.
Yavuze ko bakoresha iterabwoba, bakangisha imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, …Ati “Barashaka gutera ubwoba ngo Kagame navuga nzamujyana…uzanjyana he se wowe? Wamvana he? Ko nza…bagatangira ngo ibihano, Kabarebe ibihano, Ofisiye ibihano…abantu bari aho, abagabo bato, abagore bato ngo ni uko bava i Burayi, muri Canada bari aho baratanga amasomo? Amasomo? Ni ahaye masomo uwo ari we wese agomba kumpa ku buzima bwanjye, ku gihugu cyanjye ku baturage banjye… Ibyo ni ubupfapfa, ntabwo twatwarwa muri uwo mujyo.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe gishize isi yabonye abacanshuro, nyuma n’Abayafurika batazi ibyo barimo bajya gufasha leta ya Congo ifasha abantu bakoze Jenoside hano mu Rwanda.
Abo bantu ngo baragiye birunda ku mupaka w’u Rwanda, bavuga ko barwana na M23, ariko ngo intego yabo kwari ugutera u Rwanda.
Perezida Kagame ati “Muzababaze ibyabaye. Ibyabaye ni kimwe mu byo twagombaga gukora. Abo bantu mwarababonye nyuma yo kubona ko ntacyo badukoraho, barabiretse tubaha inzira barataha basubira iwabo. Twabahaye inzira, tubaha umutekano tumenya ko bagiye iwabo. Ariko bose bari gushira iyo bagerageza kurwana. Nta kibazo kirimo, ndabivuze ubu, n’ejo hagize umuntu muzabibona, ntabwo ndimo gukina, nta kindi ndimo nkora ndavuga ukuri buri wese ushaka kumva, niba hari ikindi gitekerezo twagikemura niyo mpamvu navuze ngo byatubayeho rimwe, kandi iryo rimwe ni kenshi, ntabwo bizongera kubaho.”
Soma amateka ya HE KAGAME Paul
Muri iri jambo Perezida Kagame yanavuze ku bibwira ko batera Kigali bari kure, ko bafite ubwo bushobozi.
Ati “Twarababwiye ngo dushobora kuba tudafite ubwo bushobozi ariko tuzabasanga aho. Dufite ubushobozi mutazi, twagenda Km 2000 kuva hano turwana, igihe n’ahantu biri ngombwa ko turwana, ibindi ni inkuru. Abo bantu bababwira ubusa ngo bafite drones, ngo bafite, ngo bazatera u Rwanda tuzabasanga aho bashobora kurekurira izo drones.”
Perezida Kagame yatanze icyizere ko ushaka gukorana n’u Rwanda amarembo afungiye, cyane ko abafatanyabikorwa bazi neza ko u Rwanda rugaragaza icyo ayo mafaranga yakoreshejwe haba mu kubaka imihanda, ibikorwa remezo bitandukanye bifasha abaturage nk’amavuriro, amashuri n’ibindi.
Ijambo rya Perezida Paul Kagame rijyanye n’Umunsi wo Kwibohora arivuze mu gihe tariki 27 Kamena, 2025 muri leta zunze ubumwe za America, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uw’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungire na Madamu Kayikwamba Wagner wa Congo basinye amasezerano y’amahoro hagati y’ibi bihugu bari imbere y’Umunyamabanga wa America ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio.
Perezida Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko Perezida Donald Trump yagaragaje ubushishozi mu buryo yagaragaje ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo cyakemuka mu guhuza ikibazo cy’umutekano, politiki n’ubukungu.
Gusa hategerejwe kuzareba ko ibikubiye muri ayo masezerano bizasinywa n’Abakuru b’ibihugu, Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi imber eya Perezida Donald Trump n’abandi azatumira.
