Abafite amazu acumbikamo abakerarugendo bashyiriweho umusoro.

Share this post

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025, Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje Itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi.

Itegeko ryatowe n’abadepite 70 bose bitabiriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, bikaba bitaeganywa ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku ya 1 Nyakanga 2025.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ivuga ko ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi, ni ukuvuga kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bizajya bitanga umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’ayishyurwa icyumba.

Ni umushinga wateguwe muri gahunda yo kuvugurura imisoro mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Uyu musoro witezweho kugira uruhare muri NST2 aho u Rwanda ruteganya kuzaba ruri ku mwanya mwiza nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo butangiza ibidukikije, aho ubukerarugendo buzaba bwinjiza nibura miliyari 1.1 z’amadolari y’Amerika mu 2029 avuye kuri miliyoni 620 zinjijwe mu 2023.

Imibare igaragaza ko amadovize yinjizwa n’ubukerarugendo bw’u Rwanda yiyongereye ku kigero cya 4.3% akagera kuri miliyoni 647 z’amadokari ya Amerika mu 2024 ugereranyije n’umwaka wabanje nk’uko bishimangirwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Iryo tegeko rishya ryitezwego gufasha kugera ku ntego za NST2 no kongerera imbaraga gahunda yo gukusanya ubushobozi bwo gushyigikira iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo, nk’uko byagarutsweho na Guverinoma.

Muri iryo tegeko, biteganywa ko ubucuruzi bw’amacumbi bugomba kuba bwanditswe kandi bukaba butanga imiroso buri kwezi, kandi umusoro ukajya wishyurwa mu gihe cy’iminsi 15 nyuma ya buri kwezi, kandi ibyo bigakorwa ku giciro cyishyuwe uwo mwanya cyangwa akiri mu madeni.

Depite Tumukunde Gasatura, Umuyobozi wa Komiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, ari na yo yasesenguye iryo tegeko, yavuze ko nta mpinduka nyinshi zidasanzwe zakozwe ku mushinga w’itegeko ryatanzwe na Guverinoma.

Depite Angelique Nyirabazayire yazamuye ikibazo kirebana n’uburyo 3% izajya ikoreshwa ku mafaranga atarakirwa n’ibigo bicuruza amacumbi, maze Depite Gasatura asobanura ko ibyo bihwanye na VAT, aho umusoro ukora ku mafaranga yose bireba, kabone n’ubwo kwishyura byaba byarakozwe mbere.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze umushinga w’itegeko ryashyikirijwe kandi ryemezwa n’Abadepite ku wa 19 Werurwe 2025.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi / MINECOFIN, Godfrey Kabera, yavuze ko ba nyir’amacumbi, hoteli, ari Airbnb, ahari ibyumba birarwamo bikodeshwa, umuguzi wa nyuma ni we uzajya uyageza mu isanduku ya Leta.

Uyu munsi kandi, Abadepite batoye itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, Itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli n’Itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *